Nyakabanda: Urubyiruko rwahagurukiye kurwanya abapfobya Jenoside

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, rwiyemeje guharuka rukarwanya rwivuye inyuma abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Murenge wa Nyakabanda bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu Murenge wa Nyakabanda hakomeje ibikorwa bitandukanye by’isanamitima y’Abacitse ku icumu rya Jenoside.

Abatuye muri uyu Murenge, bahamya ko n’ubwo ababuze aba bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagifite ibikomere, ariko habayeho ubwiyunge no kubabarirana nk’Abanyarwanda bagamije kubaka Igihugu kizira amacakubiri.

Ikirenze kuri ibi kandi gitanga icyizere, ni uko Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyakabanda, ruvuga ko rwahagurukiye kurwanya rwivuye inyuma abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko Usanase Uwera Yvonne uyobora Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri uyu Murenge yabibwiye UMUSEKE.

Usanase yakomeje avuga ko n’urubyiruko biteguye guhagurukira rimwe bakarwanya ikibi cyose cyatuma hagaruka amacakubiri mu Banyarwanda yatumye hakorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akomeza agaragaza ko kuzirikana abishwe hasurwa inzibutso ku Rubyiruko, ari ikintu cy’ingenzi gusa anasaba abakoze Jenocide bari kurangiza ibihano bya bo, kuruhura imitima ya bo baruhura na bo bahemukiye bakabereka aho aba bo bari kuko hakiri imiryango itarabona aba bo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu kiganiro cyatanzwe tariki 7 Gicurasi 2023 mu busitani bw’Umurenge wa Nyakabanda, havuzwe ko tariki 9 Gicurasi 1994 ari bwo Interahamwe zishe Abatutsi benshi muri uyu Murenge nyuma y’uko  hari hamaze kuvugwa ko habayeho ituze.

Nshimyumurenyi Daniel warokokeye muri uyu Murenge, yavuze ko Kwibuka Jenoside ubwabyo, bisobanuye kubabarira abayikoze [Jenoside].

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko icyo umuryango Ibuka usaba abacitse ku icumu rya Jenocide  yakorewe Abatutsi, ari ugukomera ndetse anasaba Abanyarwanda muri rusange kwihanganisha ababuriye aba bo muri Jenoside mu 1994 bagakomeza gukumira amacakubiri.

- Advertisement -

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizarangira tariki 4 Nyakanga 2023.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyakabanda
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo Kwibuka ryabaye tariki 6 Gicurasi
Abatuye mu Murenge wa Nyakabanda bemeza ko kubabarira abakoze Jenoside, ari umurongo wo gukumira amacakubiri

UMUSEKE.RW