Nyamasheke: Guteza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi bishobora gukemura ikibazo cy’ubukene

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Akarere ka Nyamasheke kavuga ko guteza imbere ubuhinzi biri mu bizazamura imibereho y'abaturage

Nyamasheke: Akarere kugarijwe n’ubukene bukabije buri ku kigereranyo cya 41.5%, naho ubukene muri rusange buri ku ijanisha rya 69.3%.

Akarere ka Nyamasheke kavuga ko guteza imbere ubuhinzi biri mu bizazamura imibereho y’abaturage

Mu igenzura ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bwakoze ku wa 24 Mata 2023 nyuma yo kwisuzuma bwasanze ubukene bukabije buri kuri 41.5%, mu gihe ubukene muri rusange ari 69.5%.

Mu kiganiro kihariye ubuyobozi bwagiranye n’UMUSEKE bwatangaje ko bufite icyizere ko mu myaka iri imbere ubukene buzagabanuka bitewe na gahunda zitandukanye leta yashyizeho zigamije kuburandura mu baturage.

Muhayeyezu Joseph Desire umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize, ati “Muri gahunda Guverinoma yashyizeho zo kuvana abaturage mu bukene, twizeye ko buzagabanuka.”

Yavuze ko hari amasoko yubatswe mu minsi ishize, harimo irya Rugari rihuza aka Karere n’Abanyekongo, ku buryo ubucuruzi bwagiye bwiyongera, abaturage bakabona aho bajyana ibicuruzwa byabo.

Uyu muyobozi yavuze ko uretse ubucuruzi, no mu buhinzi hari gushyirwamo imbaraga.

Ati “Hari gushyirwa imbaraga mu buhinzi bw’icyayi. Hubatswe inganda mu mirenge ya Karambi na Cyato byahinduye ubuzima bw’abatuye hafi y’izo nganda.”

Muhayeyezu asaba abaturage ubufatanye ku mahirwe n’inkunga bagiye bahabwa na leta, bagakura amaboko mu mu mifuka bagakora, bagamije kwikura mu bukene.

Ati “Turasaba abaturage kwirwanaho, bakure amaboko mu mifuka bakora barwanire ishyaka ubuzima bwabo”.

- Advertisement -

Akarere ka Nyamasheke keramo ibihingwa bitandukanye, kabereye kandi ubworozi.

Mu miryango 98,138 ituye Nyamasheke, ingo 98.7% zifite itungo rigufi, mu ngo  zitunze inka ni  29.6%.

Isoko nyambukiranyamipaka rya Rugari

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Nyamasheke.