Padiri Balitazari Ntivuguruzwa yagizwe Umwepisikopi wa Kabgayi

Papa Francis yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. Yari asanzwe akorera umurimo muri Diyosezi Gatolika ya Kagbayi by’umwihariko yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

Padiri Balitazari Ntivuguruzwa yasimbuye Musenyeri Mbonyintege

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, nibwo Papa Faransisiko yatoreye Padiri Balitazari Ntivuguruzwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, yize mu Bubiligi akaba afite PhD muri Tewolojiya yabonye mu mwaka wa 2009 muri Université Catholique de Louvain.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yabaye umushumba wa diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 21 Mutarama 2006. Amakuru avuga ko amaze iminsi arwaye.

Diyosezi ya Kabgayi yashinzwe kuwa 14 Gashyantare 1952. Icyo gihe, nibwo Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda, havuka Vikariyati ya Kabgayi na Nyundo.

Musenyeri Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru na Padiri Ntivuguruzwa wamusimbuye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW