Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yashenguwe n’Abanyarwanda 130 bitabye Imana bazize ibiza byibasiriye ibice bitandukanye by’Igihugu, avuga ko ari gusengera abo byagizeho ingaruka bose.
N’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi yibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira ku wa 03 Gicurasi 2023.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, Papa Francis yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza.
Archbishop Arnaldo Catalan uhagarariye Papa Francis mu Rwanda yavuze ko Papa yashenguwe n’abatakaje ubuzima n’abasenyewe n’ibiza by’imyuzure mu Rwanda.
Ati “yashenguwe cyane n’amakuru y’urupfu n’iyangirika ryatewe n’umwuzure mu burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda. Mu buryo bw’umwuka ari kumwe n’abababajwe n’ibi biza. Arasengera abapfuye, abakomeretse, abavuye mu byabo n’abari mu butabazi.”
Ubu butumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ni bumwe mu bwatanzwe n’abakomeye ku Isi ndetse n’Ibihugu, bihanganisha u Rwanda ku bw’ibi biza bidasanzwe byatwaye ubuzima bwa benshi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW