Perezida Ramaphosa yasabye Congo kwikuraho umutwaro wa M23

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa,yasabye ko amakimbirane yo muri Congo  no muri Afurika yarangira, yemera gutanga ubufasha bwo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro irimo na M23.

Perezida Ramaphosa avuga ko abaturage ba Congo banyotewe amahoro n’iterambere

Ibi yabigarutseho mu nama idasanzwe ya SADC yabereye muri Namibia kuwa 8 Gicurasi 2023.

Cyril Ramaphosa avuga ko imitwe itemewe yose ikorera mu Burasirazuba bwa Congo ikwiye guhagarika imirwano ikayoboka inzira y’amahoro.

Ati” Turarwanya ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yose itemewe ndetse n’ibyifuzo byayo.Kandi turasaba ko yahagarika ibikorwa byayo.Intambara yafashe igihe ubu rero twavuga ko abaturage ba Congo bakwiye amahoro n’iterambere.”

Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuze ko igihugu cye cyiteguye gutanga ubufasha bw’ibikoresho mu Karere ariko  ngo mu Burasirazuba bwa Congo hongere kurangwa n’umutekano.

Ramaphosa asanga amakimbirane yo muri RDCongo akwiye kwitabwaho by’umwihariko haba mu bagize SADC , abagize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri rusange.

Ibi bitangajwe mu gihe ingabo zigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziherutse gusabwa kurwanya umutwe ukomeje gutera ubwoba RDCongo zitabikora zikirukanwa muri iki gihugu.

Perezida Tshisekedi ashinja izi ngabo kugira umubano wihariye na M23 . Asaba ko mu gihe ingabo z’Akarere zitakwambura intwaro uyu mutwe ,ntunasubire mu buzima busanzwe nk’uko byemejwe mu nama igamije gusubiza ibintu mu buryo, zisabwa kuva ku butaka bw’icyo gihugu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -