Rayon vs Gorilla: Hadji Mudaheranwa azima uwamukamiye?

Mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Umuyobozi wa Gorilla FC usanzwe ari n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, Hadji Mudaheranwa Yussuf, yaguye mu ihurizo ryo kuzatsinda ikipe yihebeye.

Umuyobozi wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa Yussuf ari mu ihurizo ryo gutsinda ikipe yamugize uwo ari we

Harabura igihe gito ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ishyirweho akadomo hanamenyekane ikipe izaba yegukanye igikombe cya shampiyona.

Ihurizo ryaje ku muyobozi wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa Yussuf usanzwe ari umukunzi akaba n’umunyamuryango wa Rayon Sports bafitanye umukino ku wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023.

Uyu muyobozi wabuze ayo acira n’ayo amira, we avuga ko iyo bigeze mu gukina biva mu rukundo akunda ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ariko kuva ikipe abereye umuyobozi yazamuka mu cyiciro cya Mbere ntiratsinda Rayon Sports. Igikomeye yakoze ni ukunganya.

Mu Kinyarwanda cyiza, baravuga bati mu buzima bwawe ntuzime uwagukamiye. Baba bashaka kuvuga bati ntuzahemukire uwakugiriye neza kuko bigukurikirana mu buzima bwawe.

Nk’umuyobozi wa Gorilla FC ariko wazamuriwe izina na Rayon Sports, Hadji Mudaheranwa haribazwa niba ku munsi wa 28 wa shampiyona, azababaza iyi kipe yamukamiye amata.

Ikibazwa!

Ko gutsinda Rayon Sports kwa Gorilla FC kwashyira ahabi iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, kandi Mudaheranwa akaba nta kibi yayifuriza, azayihemukira izirwaneho mu bundi buryo?

Ikindi gikomeza uyu mukino, ni uko umutoza wa Gorilla FC, Gatera Moussa asanzwe azwiho kutorohera amakipe y’ibigugu, by’umwihariko iya Rayon Sports.

- Advertisement -

Ese koko Hadji Mudaheranwa azemera kurebwa nabi n’inshuti afite muri APR FC?

Mu gihe cyose ikipe ya Gorilla FC yatsindwa na Rayon Sports, byakomeza gushyira ahabi APR FC irushanwa inota rimwe n’iyi ikunzwe na benshi mu Rwanda. Hakomeje kwibazwa niba uyobora Gorilla FC azemerera abahungu be ko batsindwa na Rayon mu buryo bworoshye.

Muri iri kubaniro ryo gushaka igikombe cya shampiyona, APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports, zikomeje gucungana ijisho ku rindi kuko izarangara mu mikino itatu isigaye, izahita itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Abasore ba Gorilla FC bategerejweho akazi gakomeye ku munsi wa wa 28 wa shampiyona

UMUSEKE.RW