Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ruhango: Ibibanza byamezemo ibigunda bigiye kubakwa, Inzu zishaje zivugururwe

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/05/27 3:44 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bwasabye abafite inyubako 138  zishaje ko bihutira kuzivugurura, abahafite ibibanza  byamezemo ibihuru bakabyubaka.
Mayor wa Ruhango Habarurema Valens yasabye abafite inzu zishaje kuzivugurura

Umujyi wa Ruhango uzwi cyane nk’Umujyi w’ubucuruzi n’ubukerarugendo bwo kwa Yezu Nyirimpuhwe, ukamenyekana kurushaho ku buhinzi bw’Imyumbati.

Gusa iyo uwinjiyemo usanga hari inyubako za kera kandi zishaje.

Bamwe mu bawutuye, bakunze kuvuga iyo hari abatangiye gutera imbere, bimurira ibikorwa by’ubucuruzi byabo mu Mujyi wa Kigali.

Kuvugurura uyu Mujyi no kubaka ibibanza, ni  umwanzuro wavuye mu igenzura ryakozwe mu cyumweru cy’Umujyanama, risanga hari inzu 138  zishaje cyane muri uyu Mujyi, n’ibibanza bimaze imyaka myinshi bitubatse.

Izo nzu 138 banyirazo basabwe kuvugurura zirimo iz’abacuruzi bakorera muri  uyu Mujyi wa Ruhango, ndetse n’ahandi, zikaba zirimo n’iz’abakozi ba Leta , inyubako za Leta ndetse n’isoko ry’Akarere zose zikeneye kuvugururwa kugira ngo zijyane n’icyerekezo Umujyi ushaka kuganamo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ruhango, Rwemayire  Rekeraho Pierre Claver, avuga ko muri iryo genzura, basanze hari inzu zubakishije amatafari ya Rukarakara, zikanasakazwa amategura ndetse zikaba zifite ibisenge bitagenewe uburyo bwo gufata amazi.

Ati “Igenzura twakoze ryasanze kandi hari inzu 11 zigomba gukurwaho kuko zashira benezo mu kaga.”

Rwemayire avuga ko iki cyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi y’Akarere, bakaba bagiye kukibwira abafite ibi bikorwaremezo kugishyira mu bikorwa.

Ati “Mu nyubako za Leta zigomba kuvugururwa hari biro y’Akagari ka Nyamagana yubatswe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ishaje cyane, hakaba kandi n’isoko rigomba gusigwa irangi kuko risa nabi.”

Perezida wa Njyanama y’Umurenge, avuga ko abasabwe kuvugurura inzu zishaje, no kubaka ibibanza bimaze igihe bitubatse bigomba gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ruhango Rwemayire Rekeraho Pierre Claver

Ndamyuwera Jean Soteri umwe mu bacuruzi bafite inzu ishaje, avuga ko abasabwe kuvugurura inyubako zitajyanye n’igihe, aribo bifitiye inyungu.

Ndamyuwera akavuga ko azabyukira ku biro by’Akarere kuwa mbere, kugira ngo abo mu Ishami ry’ubutaka bamuhe icyangombwa cyo kuvugurura iyo nzu y’ubucuruzi ishaje.

Ati “Nta mbogamizi zo kuvugurura inyubako zacu dufite, kuko ubusanzwe zatwinjirizaga.”

Yavuze ko bitazabagora kuko iyo umuntu afite ingwate, banki itazuyaza kumuha inguzanyo.

Ati “Reka mbahe urugero rutoya, iyo twakeneraga kujya koga, turatega tukajya i Muhanga cyangwa i Nyanza kuko ariho hari Piscine.”

Mukakalisa Léonille, avuga ko kuvugurura inzu no kubaka ibibanza byari bikenewe mu Mujyi wa Ruhango kubera ko wasigaye inyuma ugereranyije n’indi Mijyi irimo kwihuta mu iterambere.

Ati “Serivisi nyinshi abacururiza aha n’abahatuye bazisaba mu yindi Mijyi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko hari abatangiye kuvugurura kuva babona igishushanyombonera cy’Umujyi, akavuga ko kongera kuganira n’abafite izo nzu zishaje n’abafite ibibanza ari ukugirango baborohereze kubona ibyangombwa bitabagoye.

Ati “Buri kwezi mu Karere kacu, twakira abarenga ibihumbi 20 baje mu bikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana.”

Abo bantu bangana gutyo hari ababura aho bacumbika, bakarara ku nshuti zabo.

Umujyi wa Ruhango wubatsemo Hoteli 1 gusa, na Moteli nkeya, ndetse ntabwo wahabona Resitora(Restaurant) igezweho kuko abakunze kuhagenda, bajya kurara no gufatira amafunguro mu Mujyi wa Muhanga.

Nta nzu zahakorerwa imyidagaduro ndetse n’ikibuga cy’Umupira w’amaguru ntabwo gikoze neza.

Mu biganiro bakoranye n’abahafite inzu zishaje n’ibibanza bimaze igihe kinini bitubatse, bamwe mu bacuruzi bemeye ko bagiye kuzamura Hoteli 5 zigeretse muri iyi gahunda yo kuvugurura Umujyi.

Umujyi wa Ruhango urimo inzu zishaje zikeneye kuvugururwa

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango

Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuganda

Inkuru ikurikira

RNP yatangije gahunda ya Gerayo Amahoro mu misigiti

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
RNP yatangije gahunda ya Gerayo Amahoro mu misigiti

RNP yatangije gahunda ya Gerayo Amahoro mu misigiti

Ibitekerezo 1

  1. Rwayitare simon says:
    shize

    NIZERE KO NA HOTEL UMUCO IRIMO MUZA MBERE ZIGOMBA KUVUGURURWA.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010