UPDATED: Abakozi 5 b’Akarere ka Rutsiro barafunzwe bazira “kwiba imfashanyo y’imyambaro”

Abakozi ba tanu (5) bakora mu karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho kwiba imyambaro yagenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Rwanda News 24 ivuga batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2023.

Abafunzwe barimo abakozi babiri (2) b’urwego rwa DASSO, abakozi babiri (2 ) b’Urwego rw’Akarere ndetse n’umushoferi w’Akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’abakekwa.

Ati “Amakuru yo kuba hari abakozi b’akarere bafunzwe ni ukuri, bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”

 

Ibyamenyekanye…

Ubwo hasakwaga urugo rwa Dasso witwa Ndungutse Jean Pierre hafatiwe imyenda irimo amapantaro 6, ikanzu imwe, ishati imwe, imipira 10, n’amakoti abiri.

- Advertisement -

Umushoferi w’akarere, Muhire Eliazard na we yafatanwe mu modoka atwara imyenda itandukanye irimo amapantaro abiri, umwambaro wa siporo n’ishati imwe, inkweto z’abana n’imipira y’imbeho.

Dasso Muhawenimana Clauudine na we, mu rugo iwe yafatanwe amapantalo atanu, amakanzu atanu, imipira 14 n’amashati 9.

Kuri aba hiyongeraho abakozi b’akarere ka Rutsiro bakorera mu biro bihuza akazi ko kwita ku ngaruka z’ibiza (command post).

Mujawamariya Nathalie ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugenie ushinzwe amakoperative.

Aba bafunzwe amakuru avuga ko bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu ntangiriro z’uku kwezi (tariki 2-3 Gicurasi, 2023), yateje ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 135, Guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n’ibyo biza, bafashwa kubona imyambaro, ibiribwa n’ibindi, ndetse ubu haracyakusanywa inkunga.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW