Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Rwanda: Hatangiye umushinga wo gukora imiti n’inkingo bijya ku isoko mpuzamahanga

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/05/17 6:17 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi EU, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) hamwe na Minisitere y’Ubuzima, kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 ,batangije umushinga wo kureba uko imiti n’inkingo bizakorerwa mu Rwanda byajya ku isoko mpuzamahanga byujuje ubuziranenge.

Umuyobozi wa Rwanda FDA n’Umunyabanga wa Leta muri Minisitere y’Ubuzima bitabiriye umuhango wo gutangiza uyu mushinga

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangije umushinga wunganira u Rwanda mu gihe rukomeje imyiteguro yo gukora imiti n’inkingo byujuje ubuziranenge hagamijwe kugabanya ubucye bw’inkingo buri muri Afurika n’Isi muri rusange .

Uyu mushinga ugamije gufasha Rwanda FDA kunoza ibikorwa byayo by’ubugenzuzi bw’imiti, ibiribwa n’inkingo mu kurushaho guharanira ubuziranenge mpuzamahanga n’umutekano w’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera, yavuze ko uyu mushinga uzaha amahirwe uRwanda kugeza inkingo n’imiti ku isoko Mpuzamahanga byujuje ubuziranenge.

Kwamamaza

Yagize ati: “Turimo turakora kugira ngo imiti izajya ikorerwa ahangaha izabe yujuje ubuziranenge. Ni na byo uyu mushinga uzakora cyane cyane kugira ngo ari ugupima iyo miti uburyo izaba yujuje ubuziranenge, kugira ngo Laboratwari zacu zizabe zifite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga.”

Yashimangiye ko kimwe mu bikubiye muri ubwo bufatanye harimo kuba ibigo bishinzwe ubugenzuzi bw’imiti bizakorana na Rwanda FDA mu kunoza ibisabwa byose kugira ngo imiti n’inkingo bikorerwa mu Rwanda bizabe byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Kamena umwaka ushize, ariko atangira gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukaba warashoyemo miliyoni 2 z’Amayero, asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Butera yavuze ko uyu mushinga uzakomeza kugeza igihe u Rwanda ruzaba rwiteguye gukora kinyamwuga.

Ati: “Ni ukugira ngo turengere ubuzima bw’Abanyarwanda kugira ngo babashe kubaho neza, babashe gukora, guteza imbere Igihugu cyabo, akaba ari urwego rw’ubuzima ariko iyo uteje imbere uru rwego n’Igihugu muri rusange gitera imbere.”

Ambasaderi wa EU mu Rwanda Belén Calvo Uyarra, yavuze ko uyu mushinga ufite ibyiciro birimo kunoza uburyo bw’amategeko bifite aho bihurira n’ibikoresho by’ubuzima, gukurikirana ibikenewe ku isoko no gushyigikira ishyirwaho ry’ibirango byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko miliyoni 2 z’Amayero zizakoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, Rwanda FDA ikazohererezwa impuguke zirenga 200 zizajya zisangiza ubunararibonye abakozi bayo.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Ubutwererane mu bya Tekiniki (Expertise France) hamwe n’ibigo bishinzwe iterambere ry’ubuzima mu bihugu by’i Burayi byitezweho gusangiza u Rwanda ubunararibonye bwabyo.

Witezweho kongerera Rwanda FDA imbaraga mu bugenzuzi ikora, kunoza serivisi za Laboratwari, kongera ubushobozi mu gusesengura ibyago byaturuka ku miti n’inkingo, no kwimakaza ubuziranenge n’imikorere izira amakemwa.

Muri uyu mushinga u Rwanda ruzakorana n’ibigo by’ubugenzuzi biturutse mu bihugu bya EU nk’Ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi (ANSM), Ikigo Paul-Ehrlich-Institut, Ikigo German Federal Institute for Vaccines and Biomedicines, Sciensano yo mu Bubiligi na State Medicines Control Agency ya Lithuania.

EU n’abandi bafatanyabikorwa mu bazafasha uRwanda kuwushyira mu bikorwa

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Abanyamuryango ba Ferwafa bahaye ikaze Munyantwali uzabayobora

Inkuru ikurikira

Muhanga: Imiryango itari iya Leta yasabwe kuzamura iterambere ry’icyaro

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Muhanga: Imiryango itari iya Leta yasabwe kuzamura iterambere ry’icyaro

Muhanga: Imiryango itari iya Leta yasabwe kuzamura iterambere ry'icyaro

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010