Sadate yasangiye n’abakozi be ku munsi w’Umurimo – AMAFOTO

Ubwo hishimirwaga ibyagezweho, Munyakazi Sadate yasangiye n’abakozi be bakora mu kigo cye cy’ubwubatsi cya Karame Rwanda Ltd, atangaza ko cyadindiye kubera kuyobora Rayon Sports.

Sadate yari kumwe n’umuryango we muri uyu muhango

Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 1 Gicurasi 2023 muri Luxury Palace, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo.

Munyakazi uyobora iki kigo cy’Ubwubatsi cya Karame Rwanda Ltd, mu ijambo rye, yabanje gushimira abakomeje kuba hafi y’iki kigo ariko by’umwihariko abafatanyabikorwa bamubaye hafi ubwo yayoboraga Rayon Sports hagati ya 2019-2020.

Impamvu yo gushimira abafatanyabikorwa babaye hafi ya Karame Rwanda Ltd ubwo yayoboraga Rayon Sports, ni igihombo iyi kipe yamuteye nk’uko yabyivugiye mu magambo ye.

Ati “Mu gihe cya Perezidansi ya Rayon Sports, Karame Rwanda yari yarambuze, ibintu biragenda birangirika. Nari mfite aho i Ngoma isoko rikabakaba miliyoni 450 Frw, ntabwo twarikurikiranye uko byari bikwiye, iryo soko ryarahombye ndetse navuga ko icyo gihe twari mu bibazo bikomeye by’umutungo.”

Sadate yagarutse kandi ku nzira y’inzitane yanyuzemo mu gushinga iki kigo cy’ubwubatsi “Karame Rwanda Ltd” mu 2006, aho we n’umufashe we bagitangiye badafite aho gukorera.

Ati “Twaciye mu rugendo rurerure, ibilo bya mbere tubifungura twarimo turi abakozi babiri, ariko na mbere y’uko tubifungura twabigendanaga mu mufuka, kashi ukayibika mu mufuka kuko tutari dufite aho dukorera.”

“Njye nari umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, dushinga iki kigo, umugore wanjye ni we wagikurikiranaga kuva mu 2006. Icyo gihe twatangiriye kuri papèterie na décoration, ariko tuza kwigira inama y’uko twabivamo tukajya mu bwubatsi mu 2008.”

Yakomeje avuga ko batorohewe no kugana iyi nzira y’ubwubatsi kuko byabaye ngombwa ko bagurisha ibyo bari bafite birimo imodoka na bimwe mu bikoresho byo mu nzu.

- Advertisement -

Ati “Twakoze ikosa ryo kubanza kugurisha ibyo twari dutunze, hamwe n’utwo dufaranga n’utundi twari dutunze, twadushyize mu bwubatsi, ariko ntabwo byaduhiriye. Byageze aho dufata mu byo dutunze tukabigurisha, nari naramaze no gufata icyemezo kigoye cyo gusezera kuri ka kazi nakoraga. Twanyuze muri byinshi kugira ngo tugere aho twicaye aha.”

Munyakazi yahishuye nyuma yo kutoroherwa, akazi ka mbere yahawe kari ak’ibihumbi 300 Frw ngo akurikirane iyubakwa ry’umunara wo ku Musigiti wo kuri 40, none ubu ageze ku rwego rwo guhemba abakozi agera kuri miliyoni 60 Frw ku kwezi.

Ati “Ibihumbi 300 Frw barayampaye mbubakira umunara, ndangije kubaka barambwira bati watwubakiye neza, turanagushimira, ntabwo tuguha ayo mafaranga gusa, turakongeraho n’andi ibihumbi 400 Frw, aba ibihumbi 700 Frw.”

Yakomeje agira ati “Aka kanya niba tugeze ku rwego rwo kubahemba miliyoni 60 Frw buri kwezi, tukishyura abaduha ibikoresho bitandukanye, ariko dufite habi twavuye. Ndi kubivuga kugira ngo kuri uyu munsi w’umurimo, buri wese yumve ko afite icyizere cyo kubaho, afite icyizere cyo gutera imbere, ko byose bishoboka.”

Muri iyo nzira itoroshye, Munyakazi yabonye akandi kazi k’Abarabu, bamusaba kubereka aho akorera, ariko abura umutiza ibiro byo kwerekana ko ari ho akorera akazi ke ka buri munsi.

Ati “Byageze aho mfata icyemezo cyo kutazongera kubitaba kuko ibyo bansabaga ntabyo nari mfite. Nyuma y’amezi abiri wa Mwarabu yaragarutse, baza kundeba aho ntuye. Bampaye gusinyira akazi ka miliyoni 400 Frw, banjyana mu Bugesera, i Ntarama aho nari gukora.”

Nubwo yari amaze gusinya ayo masezerano yo kubaka, ngo nta mfaranga na make yari afite, ahubwo yitabaje inshuti ye bajya kureba undi mugabo ukora mu Mujyi [wa Kigali] abaguriza miliyoni 2 Frw, banashaka abaha umucanga n’amabuye ku ideni.

Nyuma yo gusoza iryo soko mu buryo bugoye, babonye andi masoko atandukanye arimo kubaka amashuri, Karame Rwanda Ltd igira aho ikorera n’abakozi benshi batandukanye.

Sadate yasabye abakozi be kurangwa n’umurimo unoze aho kwica akazi hagamijwe inyungu zitari ngombwa.

Ati “Ikigo cyacu nta mukozi gituma kujya kucyibira icyo ari cyo cyose. Aho uri gukora, hakore neza, utange umusaruro wa nyawo. Ntabwo inyungu ari amafaranga gusa, n’ibyo byiza ugeraho ni inyungu.”

Kuri ubu, Karame Rwanda Ltd ikorera mu bice byose by’Igihugu, ifite abakozi barenga 350. Yubaka amazu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye. Ikora kandi imirimo yo kurwanya ibiza ibungabunga za ruhurura.

Basangiye ifunguro
Bashimiwe ku munsi w’abakozi
Abakozi ba Karame Rwanda Ltd bagiye bahabwa ibahasha irimo amafaranga
Ari kumwe n’umuryango we, Sadate yahembye abakozi bitwaye neza
Abakozi ba Karame Rwanda Ltd

UMUSEKE.RW