Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino ya CAF

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yahaye u Rwanda uburenganzira bwo kwakira amarushanwa y’uru rwego.

Stade ya Huye izakira umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique

Ni nyuma yo kubwirwa kubanza kuzuza ibisabwa kuri za Hotel ziherereye mu Karere ka Huye, ziri ku rwego rw’Inyenyeri enye.

Nyuma y’uko CAF ibwiye u Rwanda kugura ibyo rwuzuza kugira ngo Stade ya Huye ibashe gukinirwaho, Abanyarwanda baritaye mu gutwi ndetse biruzuzwa.

Nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Stade ya Huye yahawe umugisha na CAF.

Bati “Twishimiye kumenyesha Abanyarwa ko Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino yo guhatanira itike yo kuzakina CAN nk’uko imaze kubimenyesha Ferwafa. Ubwo gahunda ni kuri 18/06/2023 i Huye i Saa Cyenda z’amanywa twakira Os Mambas.”

Amavubi afite amanota abiri mu mikino ine amaze gukina, mu gihe Mozambique ifite ane muri iyo mikino imaze gukina.

UMUSEKE.RW