Abagize itsinda ryitwa “Tiger Gate S Ltd” ry’abacunga umutekano ku bibuga bitandukanye bikinirwaho shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye mu Murenge wa Gisozi, mu gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyarwanda bari mu ngeri zitandukanye bakomeje gukora ibikorwa by’isanamitima.
Ni ku bw’iyo mpamvu na Tiger Gate S Ltd yibumbiyemo abacunga umutekano kuri Stade, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye mu Murenge wa Gisozi.
Ni igikorwa bakoze ku wa Kane tariki 27 Mata 2023 Abagera kuri 31 bahagurukiye ahazwi nko ku Kinamba bakora urugendo rw’amaguru kugera ku Rwibutso rwa Gisozi.
Nyuma yo kuzengurutswa ibice bigize uru Rwibutso, baganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside no ku buryo yateguwe. Basoje uru rugendo rwa bo bahasiga ibahasha.
Gatete Jean Claude uyobora iri tsinda, ahamya ko ibikorwa by’isanamitima bitarangiye kuko u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yavuze ko muri iyi minsi bazashaka uwacitse ku icumu rya Jenoside baremera bakamukomera.
Tiger Gate S Ltd igizwe n’abarenga 45 barimo abakobwa n’abahungu bifashishwa mu gucunga umutekano ku bibuga n’ahandi.
UMUSEKE.RW