Tuzakomeza kugaragaza ukuri kwacu kandi kuzatsinda- Hon Mukabalisa 

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Perezida w'Inteko ishingamategeko Umutwe w'abadepite Hon Mukabalisa Donatille
RUHANGO: Ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite Hon Mukabalisa Donatille yavuze ko bazakomeza kugaragaza ukuri kugeza gutsinze ikinyoma.

Perezida w’Inteko ishingamategeko Umutwe w’abadepite Hon Mukabalisa Donatille

Ibi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite Hon Mukabalisa Donatille yabivuze kuri iki Cyumweru taliki ya 30 Mata 2023, ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Hon Mukabalisa yanenze anagaya bamwe mu banyarwanda banga gutanga amakuru kandi bayazi akavuga ko ibyo ari uguhakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Depite Mukabalisa wari umushyitsi mukuru, avuga ko bibabaje kuba hashize imyaka 29 Jenoside ihagaritswe hakiri abantu bakoze Jenoside, abandi bakaba batarahigwaga ariko bakabona uko abatutsi bicwaga ariko ntibatange amakuru.

Ati “Twe tuzakomeza kugaragaza ukuri kwacu, kandi turabizi ko amaherezo kuzatsinda ikinyoma.”

Mu ijambo rye, yashimye ubutwari bw’Inkotanyi bashoboye guhagarika Jenoside amahanga yacecetse bagatanga ubuzima ku bari bagiye gupfa.

Ati “Ntabwo tuzibagirwa ubwitange bw’Inkotanyi  n’uwari uziyoboye ariwe Paul Kagame.”

Mukabalisa yahumurije Rutagengwa Alexis watanze ubuhamya bwashenguye benshi, n’abandi bose muri rusange barokotse  inkota y’umwanzi.

Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi,  ariho abanyarwanda bazima bavoma imbaraga zo guhangana n’abayihakana.

- Advertisement -

Avuga kandi ko iyo umuntu abashije gushyingura uwe ntacyo wabinganya ati “Ni ugushimira Imana iyo ubashije gushyingura uwawe nta cyiza nkacyo. “

Uyu Muyobozi yongeyeho ko nubwo igihugu cyanyuze muri byinshi, ariko bashimira aho kigeze ndetse n’icyerekezo Umukuru w’Igihugu akiganishamo avuga ko hashimishije.

Rutagengwa Alexis watanze ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi bari aho,  avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 10 y’amavuko, ariko ibyo yabonye bitazigera bisibangana mu bitekerezo bye.

Ati “Bishe Data, mama abavandimwe banjye bose ndeba hari n’abandi batutsi batemaguwe ndeba ibi ntabwo biteze kwibagirana.”

Rutagengwa yavuze ko uwitwa Bosco wamuhunganaga bakagera iKabgayi azi ko agiye kurokoka Interahamwe zamusanze aho yari yihishe bamwicana n’abari bamuhishe babateye imisumari ku mubiri wose.

Ati “Narakuze Igihugu cyampaye ubuzima narize ndangiza icyiciro cya 3 cya Kaminuza,ubu ndi umukozi wa Leta ndafatanya n’abandi kucyubaka.”

Hon Rutaremera Tito mu kiganiro cy’amateka hatanze, avuga ko abiciwe aha bakundaga Inkotanyi kuko bifuzaga ko kuzibona ariko abicanyi babavutsa ubuzima.

Ati “Abo basize ntabwo bigeze bihorera ahubwo batanze umusanzu wabo mu bumwe n’ubwiyunge kuko batanze imbabazi ku batazisabye.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, hashyinguwe imibiri 40 isanga indi irenga ibihumbi 60 iruhukiye muri uru Rwibutso rwa Kinazi.

Rutagengwa Alexis avuga ko nubwo yiciwe Umuryango, ubu amaze kwiyubaka
Hon Tito Rutaremara yashimiye abarokotse ko batihoreye ahubwo batanze imbabazi ku batazibasabye
Abakomoka mu Mayaga bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku rwego rushimishije
Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc ashyira indabyo ku rwibutso rubitse imibiri irenga ibihumbi 60

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango