U Bufaransa: Uwayoboraga Lyon yarekuye izi nshingano

 Jean-Michel Aulas wari Perezida w’ikipe ya  Olympique Lyonnais, ntakiri kuri uyu mwanya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Bufaransa n’ibindi byo ku Mugabane w’i Burayi.

Jean-Michel Aulas ntakiri umuyobozi wa Olympique Lyonnais

Ni inkuru yatunguranye mu masaha atatu ashize. Ibinyamakuru bikomeye mu Bufaransa, byemeje ko Jean-Michel Aulas atakiri umuyobozi wa Olympique Lyonnais ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Uyu mugabo w’imyaka 74, yafashe ubuyobozi bw’iyi kipe mu 1987. Bisobanuye ko yari amaze imyaka 36 ari umuyobozi wa Lyon. Yabaye asimbuwe na John Textor nk’Umuyobozi Mukuru w’ikipe.

Muri iyi myaka Aulas yari amaze ku buyobozi, ikipe ya Olympique Lyonnais yabashije kwegukana ibikombe 50 mu makipe y’abagabo n’ay’abagore muri rusange.

Iyi kipe iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 59 mu mikino 34 imaze gukinwa muri Ligue 1. Rutahizamu wa yo, Lacazette yujuje ibitego 24 anganya na Mbappé wa Paris Saint-Germain.

Lyon ni ikipe nini mu Bufaransa

UMUSEKE.RW