Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: U Burundi bwakuriye inzira ku murima Ferwafa kuri Ndikumana
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

U Burundi bwakuriye inzira ku murima Ferwafa kuri Ndikumana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi 26/05/2023 3:42

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Gihugu cy’u Burundi, ryamenyesheje Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ko Ndikumana Danny wifuzwaga mu Amavubi ari Umurundi.

FFB yemeje ko Ndikumana Danny ari Umurundi uvuka ku babyeyi babiri b’Abarundi

Ni nyuma y’aho u Rwanda rwandikiye u Burundi biciye mu Mashyirahamwe ayobora ruhago muri ibyo Bihugu.

Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’umusigire wa Ferwafa, Jules Karangwa, yandikiwe FFB, yasabaga ko Ndikumana yahabwa uburenganzira bwo kuza mu Rwanda bitarenze tariki 30 Gicurasi kugeza tariki 19 Kamena 2023.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamaba Mukuru wa FFB, Manirakiza Jérémie, Ferwafa yabwiwe uyu mukinnyi wa Rukinzo FC ari Umurundi ukomoka ku babyeyi babiri b’Abarundi.

Bati “Umukinnyi mwasabye yavukiye i Burundi ku babyeyi babiri b’Abarundi. Yakuriye i Burundi kuva yavuka. Yigiye umupira w’amaguru mu kipe y’abato ya Rukinzo FC. Ananditse mu bitabo bya FIFA Connect.”

Bongeyeho bati “Umukinnyi Ndikumana Danny yamaze guhamagarwa mu kipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 y’u Burundi no mu kipe y’Igihugu y’u Burundi y’abakina imbere mu gihugu (CHAN) izakina amarushanwa muri Nyakanga 2023.”

Ndikumana w’imyaka 22, bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC, cyane ko bivugwa ko avuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi.

U Burundi bwakuriye inzira ku murima Ferwafa
Bivugwa ko Rukinzo FC na APR FC zamaze kumvikana kuri Ndikumana 

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa

Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou

Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri

Rwanda: Umuntu 1 muri 5 afite ibibazo  byo mu mutwe

Ubugiraneza bwa Rayon Sports bwaba bwarayigonze ijosi?

HABIMANA Sadi 26/05/2023 5:29 26/05/2023 3:42
Share
Inkuru ibanza Al-Shabab yigambye igetero cyagabwe ku ngabo za Uganda
Inkuru ikurikira Fulgence Kayishema yagejejwe imbere y’Urukiko ku iyoherezwa mu Rwanda
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
Mu cyaro
Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou
Imikino
Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
04/10/2023 11:13

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?