U Rwanda ruzakira igikombe cy’Isi mu kubungabunga Ibidukikije

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa n’Ikigo kitegamiye kuri Leta gikora ibirimo kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda, hari gutegurwa irushanwa ry’abato ku rwego rw’Isi rizaba rigamije gucishamo ubutumwa bwo kubungabunga Ibidukikije.

Ferwafa na Eco-Arts Initiative basinyanye amasezerano yo gutegura SECOTO

Ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Ferwafa yasinyanye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye na Eco-Arts Initiative ikora ibikorwa birimo Ubukerarugendo, kubungabunga Ibidukikije n’ibindi.

Aya masezerano agamije gufatanya gutegura irushanwa ryo ku rwego rw’Isi, rizaba rigamije gukora ubukangurambaga bwo kubungabunga Ibidukikije.

Iri rushanwa ryiswe ‘Sustainable Environmental Conservation Tournament [SECOTO], rizitabirwa n’amakipe 32. Amakipe 30 azaba ahagarariye Uture, andi abiri azaturuke mu Birunga.

Abana b’abahungu n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 23 kugeza kuri 14, ni bo byitezwe ko bazitabira SECOTO.

Byitezwe ko abayobora Siporo mu Turere twose tw’Igihugu, bazatumirwa kugira ngo baganire ku uko rizagenda ndetse no ku kipe izahagararira Akarere ndetse bakazanakora tombola.

Ingengo y’imari ya SECOTO, ni miliyari 4 na miliyoni 500 Frw. Buri kipe izahagararira Akarere izahabwa ibihumbi 10$ yo kwitegura neza irushanwa. Ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 50$ [asaga miliyoni 50 Frw] ndetse izahite isohokera u Rwanda mu yandi marushanwa azabera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uretse ikipe ya mbere izahembwa, iya Kabiri izahembwa ibihumbi 35$ mu gihe iya Gatatu izahembwa ibihumbi 15$.

Byitezwe ko rizakinirwa kuri Stade enye, zirimo Stade ya Huye, Stade Umuganda, Kigali Pelé Stadium na Stade Ubworoherane.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Eco-Arts Initiative, Shumbusho Patience yavuze ko SECOTO rizaba ari irushanwa ryiza kandi rifite inyungu nyinshi ku Gihugu no ku Isi muri rusange.

Umunyamabanga Mukuru w’umusigire wa Ferwafa, Jules Karangwa, yashimiye Eco-Arts Initiative ku gitekerezo cyiza cyo kuzana irushanwa ry’abato mu mupira w’amaguru ariko by’umwihariko rigamije kubungabunga Ibidukikije.

Bikaba biteganyijwe ko rizatangira mu byumweru bibiri biri mbere, ndetse abashinzwe kuritegura bazamenyesha Abanyarwanda uko ingengabihe ya ryo izaba iteye.

Umuyobozi wa Eco-Arts Initiative, Shumbusho Patience
Dr Ismaël ushinzwe ibikorwa muri Eco-Arts Initiative
Amasezerano azamara umwaka ushobora kongerwa
Abakozi ba Eco-Art Initiative bari gutegura SECOTO

UMUSEKE.RW