Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: U Rwanda rwungutse abahanga mu bujyanama n’isanamitima ku ihungabana
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

U Rwanda rwungutse abahanga mu bujyanama n’isanamitima ku ihungabana

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 28/05/2023 8:18
Ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha mu kwita ku muryango nyarwanda

Abanyarwanda 24 basoje amasomo Mpuzamahanga ku bujyanama n’isanamitima ku ihungabana bari bamazemo imyaka irenga ibiri bayahabwa n’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abadage wita ku ihungabana, Troma Aid Germany.

Ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha mu kwita ku muryango nyarwanda

Abitabiriye ayo masomo yatangiye muri Ukwakira 2021 asozwa muri Gicurasi 2023, baturuka mu bigo 18 bya Leta, ibyigenga, amatorero n’amadini byo mu Rwanda, bakaba bitezweho gutanga umusanzu mu gukumira ko ihungabana rikomeza kwiyongera ndetse bagafasha n’abamaze guhura naryo.

Bamwe mu bitabiriye ayo masomo, bahamya ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha guhangana n’ibibazo by’ihungabana bikigaragara mu Muryango Nyarwanda kandi ubumenyi bahawe bazabusangiza n’abandi kugira ngo bafatanye guhangana n’iki kibazo.

Umutoni Olive ushinzwe indwara zo mu mutwe mubitaro bya Masaka, yagize ati” Twasobanukiwe ibimenyetso by’ihungabana, inzitizi abarifite bahura nazo n’uburyo bwo kubafasha. Turifuza ko ubumenyi twahawe bwagera no ku bajyanama b’ubuzima. Tugiye gukumira ko ihungabana ryakomeza kwiyongera ndetse n’abahuye naryo tubafashe gukira.”

Aba basoje amasomo yabo kandi bitezweho gutanga umusaruro mu bitaro n’ibigo bikunze kwakira ababigana baba bahuye n’ihungabana cyangwa bashobora guhungabana mu gihe baba bahawe ibisubizo cyangwa amakuru atandukanye n’ibyo bari biteze.

Supertendent of Police (SP), Pascal Bavugirije ukuriye agashami k’uturemangingo ndangasano, DNA Unit muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya Gihanga, RFL, avuga ko abo bahanga mu bujyanama n’isanamitima ku ihungabana bazabafasha gutanga neza serivisi batanga cyane ko wasangaga hari igihe byabagoraga kuko ntabo bagiraga.

Yagize ati” Aba tuzajya dufatanya mu bujyanama mu gihe twakira nk’abantu baba bakoresha ibizamini ndetse n’igihe tubaha ibisubizo kuko hari igihe bahungabanaga iyo babaga babonye ibisubizo bitandukanye n’ibyo bari biteze.”

Rev Dr Rugambage Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR) yasabye abahawe impamyabumenyi kuzibyaza umusaruro bavura ababagana ibikomere bafite.

Yagize ati ” Tubatumye kwegera Abanyarwanda bose bafite ihungabana bakabafasha bagakira ibyo bikomere. Turizera ko bizatanga umusaruro munini.”

- Advertisement -

Imibare y’Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2021-2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020-2021.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare w’abantu benshi bafite ibibazo by’ihungabana ahanini bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyorezo cya Covid-19, ubwiyongere bw’ibiciro ku masoko, kubura akazi n’ibindi.

Inzobere mu bujyanama n’isanamitima ku by’ihungabana zivuga ko ibimenyetso by’ibanze by’ihungabana birimo amashusho y’ibyaguhungabanyije agenda agaruka ndetse no guhunga ibyaguhungabanyije, bagatanga inama ko umuntu wese ugaragaje ibyo bimenyetso bajya bihutira kumugeza ku nzego z’ubuzima kugira ngo ahabwe ubufasha.

Bavugirije Pascal umuyobozi muri RFL (Rwanda Forensic Laboratory)
Rev Dr Rugambage Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR)
Umutoni Olive ushinzwe indwara zo mu mutwe mubitaro bya Masaka

Dr Wōller Wolfgang na Mme Hildegard Wolfgang batanze amahugurwa
Edert Valborg uhagarariye Pain pour le Monde yahawe ishimwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

NDEKEZI Johnson 28/05/2023 8:18 28/05/2023 8:18
Inkuru ibanza Bugesera: Izuba ryumishije imyaka yabo, barasaba Leta kubafasha kuhira
Inkuru ikurikira Kubibuka ni ukabasubiza ijwi mu buzima bwacu- Minisitiri Bayisenge
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?