Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Ubutegetsi bwa Gisirikare bwongerewe igihe muri Kivu ya Ruguru na Ituri
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Ubutegetsi bwa Gisirikare bwongerewe igihe muri Kivu ya Ruguru na Ituri

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson 17/05/2023 10:44
Lt Gen Constant Ndima Konba uyobora Kivu ya Ruguru

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoye icyemezo cyo kongerera igihe gahunda izwi nka ‘état de siège’ y’ubutegetsi bwa gisirikare mu Ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru.

Lt Gen Constant Ndima Konba uyobora Kivu ya Ruguru

Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi, nyuma yuko hatangajwe ko bidakwiye kugibwaho impaka kuko akanama kasesenguye ibijyanye n’iyi gahunda, kakoze akazi kako neza.

Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa kandi yatoye iki cyemezo nyuma yo kugezwaho umushinga w’iri tegeko na Minisitiri w’Ubutabera, Rose Mutombo Kiesse.

Yavuze RD Congo yashyize imbaraga zishoboka mu guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba ikomoka imbere mu Gihugu n’ikomoka hanze yacyo, kandi ko hakiri urugendo rugomba gukomeza gukorwa muri Kivu ya Ruguru na Ituri.

Yagize ati “état de siege ntabwo yari igamije kumara igihe kirekire. Ariko kugeza ubu ukurikije imiterere y’ikibazo, ni bwo buryo bwonyine bwakoreshwa bwo guhangana n’imitwe y’abanzi.”

Yasabye ko kwitana ba mwana ku bibazo byugarije kiriya gihugu byavaho, hakabaho gutahiriza umugozi umwe.

Yemeza ko inzego z’umutekano z’Igihugu zifite umuhate wo gukora ibikorwa byose bya gisirikare bishoboka kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke.

Muri Gicurasi 2021, nibwo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasohoye iteka ritegeka ko ubutegetsi bwa gisivile mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri busimburwa n’ubwa gisirikare.

Ibi byaje bikurikiye ibihe bidasanzwe by’ibikorwa bya gisirikare byatangajwe na leta muri izo ntara mu ntangiriro za 2021.

- Advertisement -

Hanzuwe ko abasirikare bafite ububasha bwo gusaka ku manywa na nijoro, guhagarika ibitangazwa, guhagarika ingendo z’abantu n’ibindi.

Iteka rya perezida Felix Tshisekedi ryanzuye kandi ko inkiko za gisivile zizaba zisimbuwe n’iza gisirikare.

Muri Kivu ya Ruguru na Ituri kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro n’intambara zidashira bikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

Abanye-Congo bashinja imiyoborere ya Gisirikare yashyizwe muri ziriya Ntara kunanirwa inshingano zo kugarura ituze muri rubanda.

Ubu butegetsi bushinjwa intege nke ndetse no gushyigikira ibikorwa by’urugomo bikorerwa abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ubu butegetsi bushinjwa kandi guhonyora Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa

Rwanda: Umuntu 1 muri 5 afite ibibazo  byo mu mutwe

Ubugiraneza bwa Rayon Sports bwaba bwarayigonze ijosi?

Niger: Bari mu cyunamo cy’iminsi itatu

Papa Francis yagize icyo avuga ku byo guhesha umugisha abahuje ibitsina

NDEKEZI Johnson 17/05/2023 10:47 17/05/2023 10:44
Share
Inkuru ibanza Nyaruguru: Hatangijwe “Club” igamije guteza imbere impano abaturage bifitemo
Inkuru ikurikira Yapfuye bitunguranye amaze gushikuza umuturage telefoni
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
Mu cyaro
Abateza imbere abafite ubumuga bagiye gushimirwa
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Inter Miami yemeye gufasha Messi gusubira Camp Nou
Imikino
Volleyball: FRVB igiye guhugura abatoza mu mashuri
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango
04/10/2023 11:13

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?