Umuhanda wo muri Pariki ya Nyungwe, urimo ibinogo biteza impanuka

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imodoka ziganjemo inini zihakorera impanuka zikomeye

Abakoresha umuhanda wa ka burimbo uva cyangwa ujya i Rusizi unyuze muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bahangayikishijwe no kuba warangiritse aho ibinogo biwurimo biteza impanuka zitwara n’ubuzima bw’abantu.

Ibinogo biri muri uyu muhanda ni imbogamizi kubawukoresha

Uyu muhanda uca muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igice cyawo kinini gisangiwe n’uturere twa Rusizi na Nyamasheke nicyo cyangiritse cyane, ku buryo usangamo ibinogo byangiza ibinyabiziga.

Aho ibyo binogo biri iyo imvura yaguye hareka ibiziba benshi bakabigwamo batabizi bigatera impanuka zitwara n’ubuzima bw’abantu.

Nzikobanyanga Djamal ni umushoferi utwara imodoka nini avuga ko uwo muhanda urimo ibinogo binini kandi uko imodoka zicamo birushaho kwiyongera.

Yagize ati“Muri Nyungwe harimo amakorosi harimo imisozi byakabaye byiza ko hatakabaye habonekamo imbogamizi z’ibinogo.”

Ntawutakabona Jean Pierre avuga ko usibye impanuka ziganjemo iz’imodoka nini, ibinogo biri muri uyu muhanda byangiza ibinyabiziga byabo.

Ati “Biratwangiriza imodoka nyine, ntubonye ukuntu mpazamutse ukuntu bimeze, bisaba kunyuramo pole pole.”

Abakoresha uyu muhanda basaba ko ababishinzwe bajya bafungura imiferege kuko amazi abura aho anyura akireka mu binogo byacukutse mu muhanda rwagati.

Habineza Thomas yagize ati ” Naha hantu hapfuye kubera ko amazi agera aho yagombaga kwinjira ntahinjire ahubwo akareka hano.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA cyo kirizeza ko bitarenze ku wa gatatu w’icyumweru gitaha bazaba bamaze gusiba ibi binogo.

- Advertisement -

Bizumuremyi Jean Damascene, ushinzwe imihanda yo ku rwego rw’Igihugu n’iyo mu Mijyi, yabwiye RBA ko uyu muhanda ukunda kwangirika kubera imvura bakaba barabanje inkangu zawufungaga.

Yagize ati ” Mu cyumweru gitaha nko ku wa gatatu umuhanda uzaba uri nyabagendwa hose harangiye.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA kivuga ko kwangirika kuriya muhanda biterwa n’imvura nyinshi idakuraho akaba ariyo mpamvu bahora bawusana.

RTDA ivuga ko mu cyumweru gitaha ibi binogo bizaba byasibwe
Imodoka ziganjemo inini zihakorera impanuka zikomeye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW