Umunyamakuru wandika ku ntambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine akaba ashyigikira Putin mu byo yandika yagabweho igitero gihitana uwo bari kumwe mu modoka.
Zakhar Prilepin, ni umwe mu bashyigikiye cyane intambara ibera muri Ukraine, amakuru avuga ko nta cyo yabaye ubwo imodoka yarimo yaturitswaga n’igisasu mu Ntara ya Nizhny Novgorod kigahitana umushoferi we.
Minisiteri y’Umutekano mu Burusiya yavuze ko ukekwaho gukora kiriya gitero yatawe muri yombi.
Nta gihe gishize umunyamakuru wundi wari ushyigikiye Putin witwa Vladlen Tatarsky, yishwe n’igisasu cyatezwe mu kabari mu mujyi wa St Petersburg.
Hashize umwanya muto igitero kibaye kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yavuze ko ukekwaho kubikora yafatiwe mu ishyamba mu Ntara ya Nizhny Novgorod.
Itangazo rya Minisiteri rivuga ko hagishakishwa abandi baba bafatanyije na we.
Amakuru avuga ko bombe yashyizwe mu cyicaro Umunyamakuru Zakhar Prilepin asanzwe yicaramo iyo ari mu modoka bamutwaye. Gusa kuri iyi nshuro ni we wari utwaye imodoka, igisasu gituritse gihitana umushoferi we wari wicaye mu mwanya we.
Umuyobozi w’Intara ya Nizhny Novgorod, Gleb Nikitin yavuze ko hatangiye iperereza ku byabaye, ariko ko Umunyamakuru Zakhar we ameze neza.
Iki gitero cyabereye mu bice bya kure muri Km 80 kure y’umujyi witwa Bor. Igitangazamakuru cya Leta mu Burusiya cyavuze ko Zakhar yahungabanye, ndetse akaba yagize imvune z’amwe mu magupfa.
- Advertisement -
Nta gihe kinini gishize undi Munyamakuru wari ushyigikiye Perezida Vladimir Ptin, witwa Vladlen Tatarsky yishwe ubwo igisasu cyatezwe cyamuturikanaga mu mujyi wa St Petersburg aho yari yitabiriye ibirori.
BBC
UMUSEKE.RW