Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Urukiko rwemeje ko Turahirwa Moses afungwa by’agateganyo

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/05/15 7:06 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umuhanga mu guhanga imideri wanashinze inzu y’imideri izwi nka Moshions ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Turahirwa Moses yitabye RIB nyuma ahita afungwa (ARCHIVES)

Ni icyemezo cyafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, cyasomewe ku cyicaro cyarwo i Nyamirambo.

Urubuga rwa Radio/TV10 dukesha iyi nkuru ruvuga Moses Turahirwa wasomewe iki cyemezo ahibereye, yageze ku rukiko kuri iki gicamunsi, yambaye imyambaro yirabura ifite ibirango by’inzu ye y’imideri ndetse n’amataratara y’umurimbo.

Uyu musore waje yambitswe amapingu, yahise yinjira mu cyumba cy’Urukiko, afatwa amashusho n’abanyamakuru bari baje gukurikirana icyemezo cy’Urukiko.

Kwamamaza

Icyumba cy’Urukiko cyari cyakubise cyuzuye, cyarimo bamwe mu bo mu muryango wa Moses Turahirwa ndetse na bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, n’abanyamakuru benshi bari baje kumva iki cyemezo.

Urukiko rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uregwa akurikiranwa afunzwe by’agateganyo, kuko ibyagezweho mu iperereza ndetse n’ibyatangajwe n’uregwa, bigaragaza ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze.

Umucamanza yemeje ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro ku mpamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha, zigaragaza ko ibyaha bishinjwa uregwa yabikoze dore ko yanemeye kimwe mu byaha akekwaho.

Turahirwa Moise (Moses) uretse icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, anakekwaho icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye kuri Pasiporo yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uyu musore, yagaragazaga ko Inzego za Leta zamwemereye ko handikwamo ko ari igitsina gore.

Moses Turahirwa wambika abifite yitabye urukiko 

IVOMO: Radio/TV10

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo bahuriye i Geneve – icyo wamenya ku myanzuro yafashwe

Inkuru ikurikira

UPDATE: RIB ifunze umugabo n’uwamutumye kumwicira abantu

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
UPDATE: RIB ifunze umugabo n’uwamutumye kumwicira abantu

UPDATE: RIB ifunze umugabo n’uwamutumye kumwicira abantu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010