Uwanzwe ni we ukura! Kiyovu yirwanyeho i Musanze

Nyuma yo gutegwa imitego itagira uko ingana, ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane igitego 1-0.

Kiyovu Sports yakuye intsinzi kuri Musanze FC yari yemerewe ibya mirenge!

Ni umukino wari witabiriwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports benshi bari baturutse imihanda yose, ariko by’umwihariko ubwitabire bwari bushimishije.

Saa cyenda z’amanywa, umusifuzi Uwikunda Samuel yari atangije umukino, ikipe ya Kiyovu Sports ihita ibona igitego cyatsinzwe na Nshimirimana Ismaël Pichu ku isegonda rya 39.

Kubona igitego hakiri kare, byatumye ikipe yo ku Mumena izamura icyizere cyo kuba yabonda ibindi n’ubwo Musanze FC yanyuzagamo igasatira biciye kuri Peter Agblevor wagoye Ndayishimiye Thierry na Nsabimana Aimable.

Ku munota wa 13 Musanze FC yashoboraga kubona igitego ariko umupira wari utewe na Peter Agblevor uca ku ruhande rw’izamu rya Kimenyi Yves.

Ntabwo ikipe y’i Musanze yigeze icika intege kuko yakomeje kotsa igitutu Kiyovu yasaga n’iyasubiye gucunga igitego yatsinze, ariko ba myugariro b’Urucaca bari maso bidasanzwe.

Iminota 45 yarangiye ikipe yo ku Mumena ikiri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya Kabiri, Mateso Jean de Dieu yahise akora impinduka akuramo Bizimana Amissi Coutinho ku munota wa 53, asimburwa na Riyad Nordien wasabwaga gufasha ikipe gutindana umupira.

Uyu musore ukina mu busatirizi bwa Kiyovu Sports, yagerageje gufasha ikipe ye gushaka amakosa no gutindana umupira kuko ninabyo byari byabuze kuri Bizimana Amissi yasimbuye.

- Advertisement -

Abasore ba Musanze FC bakomeje gushaka igitego cyo kwishyura biciye kuri Namanda Luke Wafula na Peter Agblevor ariko abacungaga izamu rya Kiyovu Sports, bari maso kurusha ibikenewe.

Abatoza b’Urucaca bongeye gukora impinduka ku munota wa 62, havamo Erisa Ssekisambu wasimbuwe na Muhozi Fred. Izi mpinduka zari zisobanuye ko Iradukunda Bertrand ahita akina nka rutahizamu.

Ab’i Musanze bakomeje kotsa igitutu abo ku Mumena ariko igitego gikomeza kuba iyanga.

Kiyovu Sports yongeye gukora impinduka ku munota wa 78, ikuramo Iradukunda Bertrand wasimbuwe na Mbonyingabo Regis wasabwaga kongera imbaraga mu kibuga, bituma Ntijyinama Patrick atongera gukina imipira myinshi nk’uko byari bimeze.

Abahungu bo ku Mumena bakomeje kwirwanaho, iminota 90 irangira begukanye amanota atatu imbumbe.

Gutsinda kwa Kiyovu, byatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 60. Nyuma yo gutsindwa kwa Rayon Sports na Gorilla FC ibitego 3-1, yahise itakaza umwanya wa Kabiri kuko yagumanye amanota 55, APR FC nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 57.

Shampiyona irahita ihagarara izagaruke tariki 20 na 21 Gicurasi 2023. Mu Cyumweru gitaha hazakomeza imikino ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Musanze FC XI: Ntaribi Steven, Dusabe Jean Claude, Hererimana Obed, Bakaki Shafiki, Muhire Anicet, Namanda Luke Wafula, Nduwayo Valeur, Ntijyinama Patrick, Ashade Nicolas, Yasser Arafat, Peter Agblevor.

Kiyovu Sports XI: Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Nsabimana Aimable, Iracyadukunda Eric, Serumogo Ally, Mugiraneza Frodouard, Nshimirimana Ismaël Pichu, Bigirimana Abedi, Erisa Ssekisambu, Bizimana Amissi, Iradukunda Bertrand.

Inama z’abatozaga ubuhuha
Ubumwe buratsinda
Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW