Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imyidagaduro

Zari yahaye gasopo Diamond ukimwifuzaho ibyishimo

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2023/05/22 4:58 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Zari Hassan wamenyakaniye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse ukomeje kuzitigisa, wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, yatunguye benshi ubwo yavugaga amagambo kuri uyu muhanzi ukunzwe muri Tanzania, ahamya ko ahora amwirukaho.

Zari yongeye kwibasira Diamond wamubyaje abana babiri

Nyuma yo gutandukana kw’uyu mugore usanzwe ari umuherwe wok u rwego ruhambaye na Diamond, bombi bakomeje kwitana ba mwana ku cyabatandukanyije.

Zari uzwiho kudaca ku ruhande no kudahisha impamvu yatumye atandukanye n’uyu muhanzi umaze kwandika izina rikomeye, yongeye kumuha gasopo ndetse ahishura ko Diamond ahora yifuza ko basubirana ariko undi yamwangiye.

Mu butumwa burebure bwanditse mu cyongereza yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mugore yavuzemo amagambo akomeye benshi batakekaga ko yabwira uwo babyaranye abana babiri.

Kwamamaza

Ati “Singushaka nyamara wirirwa unyirukaho. Ntuzi gutereta no gutetesha ahubwo uzi kubeshya ko nkushaka kandi ntagushaka. Ugize amahirwe twasubirana kandi warabigerageje ndebyanga. Uretse abana dufitanye baduhuza, n’aho ubundi utariho cyangwa uriho, ubuzima bwanjye nta cyahinduka.”

Yakomeje agira ati “East Africa yose nta wari ukuzi ntaragushyira kuri Map. Mbere y’uko duhura nari mwiza, ndi millionaire ntwara amamodoka ahenze mfite imitungo. Nguhaye gasopo yo kutazongera gutereta abafite imyaka 20 witwaje izina ryanjye.”

“Ndagira ngo nkwibutse ko ubu nubatse, ndi umugore ufite umugabo. Ubwo bugoryi bwawe burambabaza. Nta bana nshaka kongera kubyarana nawe. Sinjya ngusaba amafarana kuko nditunze kandi ndifite.”

Ibi bije byiyongera ku byo Zari aherutse kuvuga,  ubwo yavugaga ko Diamond ari we wabaye nyirabayazana wo gutandukana kwa bo.

Icyo gihe yagize ati “No mu gihe nziko wankoreye amakosa nkomeza guceceka kugira ngo ngire amahoro. Kuri twe kugira ngo twishime, turareka ibintu bigahita. Papa T [Diamond] urabizi nari mpari ku bwawe nk’uko nakwitangira ariko wagiye ukora ibihabanye n’ibyo nakoze. Njye n’abana bawe turibasirwa ntaho guhungira dufite.”

Uyu mugore yabyaranye n’uyu muhanzi abana babiri,  umukobwa witwa Tiffah Dangote n’umuhungu bise Prince Nillan.

Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

Muri Mata 2019 Zari Hassan yatereranye amagambo na Diamond Platnumz nyuma yo gutangaza ko yamucaga inyuma akaryamana na Mr P wo muri P-Square ndetse n’uwari ushinzwe kumukoresha imyitozo ngororamubiri.

Mu kiganiro Diamond Platnumz yahaye Radiyo ya Wasafi yavuze ko uretse kuba Zari yaramucaga inyuma yari akimubabaza yanga ko avugana n’abana be.

Zari ufite abana batanu nyuma y’iki kiganiro cya Diamond Platnumz, yifashe mashusho anashyira hanze ubutumwa yibasira uyu mugabo avuga ko yirengagije inshingano za kibyeyi.

Ni umugore ufite ikimero gikurura abagabo
Ni umugore uryohewe
Zari yibukije Diamond ko ari umugore wubatse
Zari yahaye gasopo Diamond uhora umusaba ko basubirana

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Abahoze ari abashoferi ba Leta bahagurukiye kurwanya abapfobya Jenoside 

Inkuru ikurikira

Umusore waburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe, haje inkuru mbi kuri we

Izo bjyanyeInkuru

Byinshi ku gitaramo kizitabirwa n’abantu 1000

Byinshi ku gitaramo kizitabirwa n’abantu 1000

2023/05/24 1:50 PM
Mu gitaramo cya Alexis Dusabe abana basabye kurindwa ubuzima bw’umuhanda 

Mu gitaramo cya Alexis Dusabe abana basabye kurindwa ubuzima bw’umuhanda 

2023/05/22 5:03 AM
Apôtre Apolinaire na David Nduwimana bageze i Kigali 

Apôtre Apolinaire na David Nduwimana bageze i Kigali 

2023/05/19 9:14 PM
Amashimwe ya Korali Rangurura ku ndirimbo “Umugeni araruhutse”- VIDEO

Amashimwe ya Korali Rangurura ku ndirimbo “Umugeni araruhutse”- VIDEO

2023/05/17 7:24 PM
Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yitabye RIB

Urukiko rwemeje ko Turahirwa Moses afungwa by’agateganyo

2023/05/15 7:06 PM
Dady De Maximo yanenze cyane Marina na Yvan Muziki kubera indirimbo ‘Intare batinya’

Dady De Maximo yanenze cyane Marina na Yvan Muziki kubera indirimbo ‘Intare batinya’

2023/05/10 12:41 AM
Inkuru ikurikira
Umusore waburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe, haje inkuru mbi kuri we

Umusore waburiwe irengero ku munsi w'ubukwe bwe, haje inkuru mbi kuri we

Ibitekerezo 1

  1. lg says:
    shize

    Ahubwo numukecuru utazi umubare wabagabo afite umuntu abyara 5 se ubwo akitwa umugore muto!!ubundi akwiye kwiyubaha akareka guterana amagambo nuwabaye umugabo we

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010