Abahinzi ba Kawa bo muri Afurika bakuye isomo ku b’iMuhanga

Abahinzi ba Kawa, icyayi n’indabo bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika , basuye koperative y’abahinzi ba Kawa, Abaterankunga ba Sholi, iherereye mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga, berekwa ibikorwa bitandukanye iyi koperative imaze kugeraho.

Beretswe umusaruro wa Kawa koperative imaze kugeraho

Ni uruzinduko ruri muri gahunda y’inama y’Umuryango Nyafurika w’Ubucuruzi magirirane witwa Fair trade Africa.

Bimwe mu byo abo bahinzi beretswe birimo Ikigo nderabuzima cya Sholi iyi koperative yegereje abayituriye, gahunda yo kurwanya igwingira mu bana ikorerwa kuri icyo Kigo nderabuzima ndetse n’indi mishinga ikorwa igamije kuzamura imibereho y’abahinzi.

FAITH MUTHONI, ahagarariye abakora muri kawa icyayi n’indabo muri Kenya, ashimangira ko yashimishijwe cyane n’ibyo iyi koperative imaze kugeraho.

Muthoni yongeraho ko ashima uburyo abahinzi ba Kawa biyemeje gutanga umusanzu wo gutuma abana batagira igwingira binyuze mu kubaha indyo yuzuye.

Avuga ko babonye n’umwanya wo kuganira n’abavuye mu bihugu bitandukanye, harebwa uko iterambere ry’abahinzi ba Kawa rihagaze ndetse ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bigiye mu Rwanda.

DEJENE DADI DIKA, akuriye impuzanakoperative (UNION) y’abahinzi ba Kawa muri Ethiopie, avuga ko bakuye amasomo atandukanye kuri iyi koperative harimo no kumenya imicungire y’umutungo.

Dadi Dika avuga ko gukorana na kaminuza n’ibindi bigo by’ubushakashatsi byateza imbere koperative mu buryo bwihuse bikazamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.

Yongeyeho ko gusura iyi koperative ari amahirwe akomeye no guteza imbere igihingwa cya Kawa.

- Advertisement -

Yagize ati”Gusura iyi koperative ni amahirwe akomeye. Ndatekereza ko nubwo iyi koperative ari bacye ariko bafite isoko ryiza, bafite abanyamuryango beza Kandi bazi gucunga neza ibikorwa.”

Avuga ko bazakomeza gukorana bya hafi na koperative Abaterankunga ba Sholi no kubatera inkunga mu buryo butandukanye.

Ikindi ngo bagomba kwita cyane ku bikorwa byatuma umusaruro wiyongera.

Umuyobozi wa koperative, Abaterankunga ba Sholi, Mukakarangwa Martha,avuga ko nubwo abo banyamahanga babigiyeho byinshi, nabo babakuyeho amasomo nyuma yo kugirana Ibiganiro.

Ati” Turashaka ko havamo amasomo, batubwiye ko ari abahinzi ba Kawa bakorera ku buso bugari, icyo twifuza ni ukugira ngo duharanire tugere ku ikawa nyinshi.”

Mukakarangwa avuga ko kuba abagore bahinga kawa,bishimangira ko batinyutse bakayoboka iki gihingwa.

Akomeza ati” Abagore bahinga iKawa tumaze kugera ku rundi rwego, aho umudamu asigaye agira igipimo cya Kawa,akabona umusaruro, akagemura,akitwa umuhinzi wa Kawa, akabasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric,ashimangira ko ari amahirwe akomeye ku kuba iyi koperative yasuwe kuko bizafasha kugeza umusaruro wa kawa ku rwego mpuzamahanga.

Ati” Aba bantu bavuye mu bihugu bitandukanye kuba batekereje kuza mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko muri iyi koperative Abaterankunga ba Sholi, biragaragza isura ndetse n’umurongo iyi Kawa ifite mu ruhando Mpuzamahanga.”

Akomeza ati”Ni amahirwe rero, iyo tugize amahirwe tukagira abashyitsi nk’aba bavuye mu bihugu bitandukanye.

Icya mbere cyo ni ukumenyekanisha iby’iwacu,icya kabiri ni uguteza imbere ibyoherezwa mu mahanga,icya gatatu ni ukumenya ko no muri Muhanga hari koperative ihinga kawa kandi ifite umurongo mwiza wo guteza imbere igihugu n’abanyamuryango bagize koperative.”

Muri rusange aba banyamahanga bashimye imiyoborerwe ya koperative n’uruhare ifite mu mibereho rusange y’abaturage mu gace ikoreramo.

Koperative y’Abahinzi ba Kawa, Abaterankunga ba Sholi, igizwe n’abanyamuryango 528. Muri bo 40% ni abagore. Ni ukuvuga ko abagore ari 205.

Batemberejwe ibikorwa bitandukanye byagezweho n’iyi koperative

MUHIZI ELISEE/UMUSEKE.RW i Muhanga