Abahinzi b’imbuto n’imboga bananiwe guhaza isoko bafite mu mahanga

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Emmanuel Habarugira, Umuyobozi wa Fresh Garden Ltd ifasha kohereza ibikomoka ku buhinzi hanze cyane cyane imbuto n’imboga

Abahinzi b’imbuto n’imboga barasabwa gushyira imbaraga mu kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga, nk’imwe mu nzira yo kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu kugabanya ingano y’ibyo gitumiza hanze.

i Masoro ahatunganyirizwa umusaruro woherezwa mu mahanga

Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bigenda byiyongera bitewe n’inganda zigenda zubakwa no kongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu, hakiyongeraho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Imbuto n’imboga nka bimwe mu bihingwa u Rwanda rwohereza hanze kandi byinjiriza igihugu amadevise menshi, abahinzi babyo basabwa kongera umusaruro kuko uwoherezwa hanze ukiri hasi ugereranyije n’ukenewe.

Maniraguha Charles, umuhinzi w’imiteja wo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera avuga ko guhingira isoko ryo mu mahanga byahinduye imibereho ye n’umuryango we, yaguze imitungo irimo amasambu abikesha ubwo bushabitsi butarayobokwa na benshi.

Ubuhinzi bwe abukorera mu nkengero z’ikiyaga cya Rweru, bimufasha kuhira imboga kugira ngo umusaruro ube mwinshi kandi mwiza.

Ku buso bwa Hegitari imwe iyo byagenze neza mu minsi 45 yeza toni 10 agahabwa amafaranga 570 Frw ku Kilo kimwe.

Yagize ati ” Imiteja mpinga ijyanwa mu mahanga, kugira ngo ugire imboga nziza hari byinshi bisabwa harimo kwitanga, kubikurikirana cyane ndetse no gutera imiti.”

Ashimangira ko kuhira no kugirira umurima isuku, gutera imiti myiza idashobora kwangiza ubuzima bw’umuntu biri mu nkingi zituma imbuto n’imboga by’u Rwanda zemerwa ku Isi yose kuko ziba zujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Umusaruro wacu ku Isi hose uremerwa kubera ko dukurikiza amabwiriza agenga abahinzi kubirebana n’umusaruro mwiza.”

- Advertisement -

Avuga ko nta kibazo cy’isoko agira kuko akorana n’Ikigo cya Garden Fresh Rwanda Ltd gisanzwe cyohereza ibikomoka ku buhinzi byo mu Rwanda hanze.

Emmanuel Harelimana, Umuyobozi wa Fresh Garden Rwanda Ltd yabwiye UMUSEKE ko bafatanya n’abahinzi, bakabigisha gukora ubuhinzi bwa kijyambere kugira ngo umusaruro uboneka ube ufite ubuziranenge buri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati ” Dukorana amasezerano tukabaha imbuto, tukabaha amafumbire hanyuma bakazahinga bakurikije amabwiriza kugeza igihe basarurira, bituma bazamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.”

Avuga ko ibyoherezwa mu mahanga nko mu Burayi na Aziya biba bikwiye kwitabwaho cyane ariyo mpamvu abahinzi bagera ku 2000 bibumbiye muri Koperative enye bakorana bashishikarizwa umunsi ku munsi kwita ku buhinzi bwabo.

Nirere Sylvie uhagarariye umuryango utegamiye kuri Leta IDH mu Rwanda akaba n’umwe mu bahanga bari guhugurwa n’Ikigo African Food Fellowship mu bijyanye no gukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi avuga ko kugira ngo u Rwanda ruhaze amasoko rufite hanze, abahinzi b’imboga n’imbuto bagomba kubifata nk’ubushabitsi.

Yagize ati ” Ntabwo turahaza amasoko dufite hanze ariko bidakuyeho ko tugomba kubyaza umusaruro isoko rya Afurika kuko ibyo i Bulayi bagusaba bihenze kurusha ibyo umuturanyi yagusaba kandi nawe ashobora kukwishyura neza.”

Avuga ko nk’indege ya Rwandair itwara imizigo hari ubwo igenda ituzuye kubera ko umusaruro uba wabaye mucye kandi ku isoko ryo hanze ukenewe cyane.

Nirere ashishikariza abahinzi kuyoboka uburyo bwo kuhira kuko n’iyo imvura yaba nke imyaka ikomeza kwitabwaho kandi igatanga umusaruro ushimishije.

Avuga ko bazakomeza gukorana na Kompanyi zitandukanye n’abahinzi kugira ngo bavugurure imikorere haba mu buhinzi ndetse no mu buryo umusaruro ugezwa ku masoko.

Kugeza ubu mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro hari inyubako itunganyirizwamo umusaruro ifite ubushobozi bwo kwakira hagati ya toni 25 na 30 ku munsi.

Leta yifuza ko abanyarwanda barushaho kwihaza mu biribwa kandi bivuye aho batuye, bifite ubuziranenge bagasagurira amasoko yo hanze ifaranga rikinjira ku bwinshi.

Imiteja yoherezwa hanze y’u Rwanda iba yujuje ubuziranenge gusa iracyari micye ugereranyije n’ikinewe
Maniraguha Charles yatejwe imbere n’imiteja, asoroma ifaranga ritubutse
Emmanuel Harelimana, Umuyobozi wa Fresh Garden Rwanda Ltd ifasha kohereza ibikomoka ku buhinzi hanze cyane cyane imbuto n’imboga
Nirere Sylvie uhagarariye umuryango utegamiye kuri Leta IDH mu Rwanda

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera