Abarenga 1600 basoje muri UTB basabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’u Rwanda

Ishuri rya UTB ryatanze impamyabumenyi 1607 ku barirangijemo mu byiciro n’amashami bitandukanye inafungura ku mugaragaro ishami rya Rubavu.

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1460 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza n’abandi 147 basoje amasomo yabo y’igihe gito wahujwe no gufungura ku mugaragaro Ishami rya Rubavu, abayarangije basabwe kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’igihugu n’Isi muri rusange.Ibi babishingira ku mahirwe Igihugu cy’u Rwanda giha abagituyemo by’umwihariko urubyiruko rwize ruba rutegurirwa gukorera ahantu hose ku Isi bityo ko ntawe ukwiye kwitesha ayo mahirwe kandi yarahawe ubumenyi buhagije bwo guhangana n’ibyo bibazo.Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yashimiye ubuyobozi bwa UTB ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda, asobanurira abasoje amasomo gukomeza gukora babihuza n’ibyerekezo by’Igihugu.

Yagize ati” Turasaba abarangije amasomo yabo kumenya neza ko Igihugu n’Isi bibakeneye bityo barebe kure babyaze umusaruro ubumenyi bahawe bitaye ku byerekezo 2035 na 2050 kuko nk’urubyiruko nabonye rwiganjemo rufite amahirwe yo gukorera henshi ku Isi kandi ubumenyi bahawe burabibemerera.”

Uwashinze UTB, Madame Zulfat Mukarubega, yashimiye cyane abemeye kubagana ngo bafatanye muri uru rugamba rw’iterambere bakesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wamubereye icyitegererezo ndetse agaha ijambo abagore bagatinyuka bagakora asaba abaharangije kudategereza cyane imirimo ahubwo bagahagurukira kuyihanga.

Yagize ati“Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagane kubera aho yadukuye n’aho atugejeje. Twafunguye inzira ubu dukorana n’ibihugu bitandukanye birimo Qatar ndetse n’ibindi kandi tuzakomeza gushaka inzira ku banyeshuri bacu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Abarangije, turabatuma kujya gushaka uko bahanga imirimo bagakomeza kwiteza imbere.”

Abanyeshuri barangije amasomo yabo, abenshi bemeza ko ari amahirwe bahawe kugira ngo bagaragaze ibyo bagezeho kandi ko bigiye kubabera intangiriro y’ubuzima bahanga ibishya ndetse bakanoza n’umurimo nk’amaboko mashya igihugu cyungutse.

Kuri iyi nshuro ya 9 Ishuri ry’amahoteli, ikoranabuhanga n’ubushabitsi, UTB, hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 1460 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza na 147 bahawe Certificats na Diploma harimo n’abatangiye gukora imirimo mu Bihugu bya Quatar n’ahandi hatandukanye ku Isi.

BAZATSINDA JEAN CLAUDE / UMUSEKE.RW