Abasirikare “barwanira ku butaka” muri RDF basoje imyitozo idasanzwe-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Hagaragajwe imbaraga mu myitozo njyarugamba

Abasirikare barenga 3,000 barwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda basoje imyitozo idasanzwe y’amezi atandatu mu kigo cy’imyitozo y’ibanze ya Gisirikare cya Nasho. Abasoje imyitozo barimo ba Ofisiye Bakuru, Abofisiye bato n’andi mapeti.

Mu basoje imyitozo ihanitse harimo n’abakobwa

Iyi myitozo ni indi ntambwe yatewe mu kugera ku ntego za RDF zo kubaka ubushobozi bw’abasirikare b’u Rwanda.

Abasoje imyitozo bagaragaje ubushobozi bwisumbuyeho binyuze mu myitozo yo kurwana hakoreshejwe intwaro, kurwanira mu nyanja, kwambuka imigezi, gukoresha ikarita yifashishwa ku rugamba, ubumenyi mu kurwana hakoreshejwe imbaraga z’umubiri n’ibindi.

Iyi myitozo yashojwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ikirenga, Nyakubahwa Paul Kagame.

Lt. Gen. Muganga yashimye abatojwe ku bw’intambwe bateye, umuhate n’ikinyabupfura cyabaranze. Yashimye kandi abatanze imyitozo uko bakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije gutuma RDF igera ku ntego zayo.

Yasabye abasoje amahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe mu gusigasira ubusugire bw’u Rwanda no kurinda abarutuye.

Uwitwaye neza mu basoje amasomo bose ni Major Cyrile Cyubahiro, wavuze ko ubumenyi yungutse bugiye kubafasha kuzuza neza inshingano  muri RDF no ku Gihugu muri rusange.

Imyitozo ihanitse ihabwa abasirikare barwanira ku butaka yateguriwe gutyaza ubuhanga n’ubumenyi by’ingabo no kubategurira gukora kinyamwuga inshingano za gisirikare zo ku butaka bigafasha RDF, kugera ku ntego zayo zirimo no kubaka igisirikare cy’umwuga cyemewe ku rwego mpuzamahanga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo ahereza igihembo Maj Cyrile Cyubahiro witwaye neza mu myitozo
Hagaragajwe imbaraga mu myitozo njyarugamba
N’ubwo barwanira ku butaka bafite n’ubumenyi buhambaye bwo mu kirere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -