Abatuye  Kigali na Kamonyi bagiye kubura amazi

Ubuyobozi bw’ikigo Gishinzwe amazi ,isuku n’isukura,WASAC Ltd, cyamenyesheje abatuye mu Mirenge  imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Kamonyi ko kuva tariki ya 8 -22 Kamena bagiye kubura amazi.

Amazi agiye kubura mu bice bimwe by’umujyi wa Kigali na Kamonyi

Mu itangazo iki kigo cyasohoye kivuga ko kubera imirimo yo kwagura umuyoboro wa Nzove-Ntora, abatuye mu Mirenge ya Nyarugunga na Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, abatuye muri Kacyiru,Kimihurura na Gisozi, Remera, Kimironko,Jabana,Jali,Kinyinya,Nduba ,Bumbogo,Ndera na Gatsata  yo mu Karere ka Gasabo ,mu Mujyi wa Kigali igiye kubura amazi mu gihe cy’icyumweru kirenga.

Ni mu gihe imirenge yo mu Karere ka Kamonyi ari Gacurabwenge,Runda na Rugarika  nayo abahatuye nta mazi bazabona.

Ubuyobozi bwa WASAC butangaza ko mu gihe imirimo yo kwagura uwo muyoboro itararangira hazabaho gusaranganya amazi uretse umurenge wa Rugarika .

Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Ni ukuvuga ku kigero cya 100%.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW