Abayisilamu basabwe kwirinda inkuru zibacamo ibice

Ubwo hakorwaga isengesho ryo ku Munsi Mukuru uzwi nka Eid Al-Adha, Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yabasabye kwirinda ibihuha bigamije kubabatanya.

Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe kwima amatwi ababazanira inkuru zibatatanya

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hasojwe iminsi icumi y’ukwezi kwa Dhul Hijjah mu mezi ya Kislam. Iyi minsi isibwa n’ababishoboye ariko abatabishoboye basiba umunsi wa Cyenda bucya hakorwa isengesho rya Eid Al-Adha.

Ni umunsi w’igitambo, aho Abayisilamu bose bafite ubushobozi baba bagomba kubaga itungo ryabugenewe bitewe n’ayemewe yagaragajwe n’abamenyi b’Idini ya Islam.

Ubwo yasozaga gusarisha Abayisilamu bitabiriye iri sengesho, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yafashe ijambo abasaba kwirinda amagambo bumvise hirya no hino amwe anarimo ibihuha bigamije kubacamo ibice.

Sheikh yakomeje avuga ko hari abiyirira Ubuslam maze bagakora ibikorwa bidahesha ishema dini, bityo bikitirirwa Abayisilamu bose nyamara barengana.

Yakomeje avuga ko Abayisilamu badakwiye gutega amatwi ababayobya bagamije inyungu za bo, kuko bibaviramo kurebana ay’ingwe bityo bagatatanya imbaraga.

Bimwe wamenya ku munsi w’Igitambo wa Eid Al-Adha:

Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi bawizihije kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.

- Advertisement -

Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Islam. Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

Kuri uyu munsi uba ari n’ikiruhuko, Abayisilamu bashishikarizwa kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, bagafasha abakene, kandi bagahurira hamwe mu isengesho.

Nyuma y’isengesho, imiryango n’inshuti barahura bakifurizanya ibyiza, bagasurana, bagakemura amakimbirane yaba ari hagati yabo, nyuma bagasangira.

Amafunguro atekwa aba arimo intama, inka n’ihene ku buryo n’abakene bahabwa kuri ayo mafunguro bakajya kurya mu ngo zabo.

Uyu munsi utangirwa n’isengesho mu ngo, rigakurikirwa no gutangira kubaga inyamaswa ziza kuribwa nk’igitambo, zigasaranganywa n’inshuti n’abavandimwe uhereye ku bakene, nyuma akaba aribwo ibikorwa byo guteka bitangira.

Nta muyisilamu uba wemerewe kugira ikintu arya atarava gusenga.

Amatungo abagwa kuri uyu munsi ni akuze gusa aho amategeko y’idini ya Islam agena ko nk’ihene igomba kuba ifite umwaka, intama ikaba ifite amezi atandatu mu gihe inka igomba kuba ifite nk’imyaka ibiri. Mu bihugu bibamo ingamiya, igomba kuba ifite imyaka itanu.

Isengesho ryakorewe kuri Kigali Pelé Stadium
        Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Général Mubarakh Muganga yari yaje gukora isengesho rya Eid Al-Adha

UMUSEKE.RW