Abayoboke b’amadini n’amatorero barokotse jenoside bashishikarijwe gutanga imbabazi

Nyanza: Ubuyobozi bw’amadini n’amatorero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bwashishikarije abayoboke babo barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 gutanga imbabazi.

Itorero rya ADEPR ryatakaje abayoboke baryo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994

Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu ni iminsi 100 yo kwibuka ikomeje.

Ubwo amadini n’amatorero yo mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza bibukaga abari abayobozi n’abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero Padiri Rekivuge David yavuze ko ari umwanya wo gushimangira ko umwanzi Satani yatashye abari abayobozi n’abayoboke b’amadini n’amatorero, bagira uruhare mu kwica Abatutsi bitewe no kwakira inyigisho mbi z’ “ubutegetsi bubi bwariho”.

Padiri David yakomeje avuga ko ubu bikwiye ko biyubakamo icyizere cy’ejo hazaza, kandi hagatekerezwa ku mateka mabi n’ububi bwa Jenoside.

Yagize ati “Dushishikariza abantu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi gutanga imbabazi, n’abayigizemo uruhare gutera intambwe bagasaba imbabazi kugira ngo ubuyoboke bwacu bushingiye ku Mana, bukomeze kugerwaho.”

Abayobozi b’amadini n’amatorero nabo mu nzego bwite za leta basabye abakristo gukomeza ubumwe n’ubwiyunge

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine yavuze ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse gusa, ko ahubwo ari igikorwa kireba buri wese.

Yagize ati “Kwibuka biduha imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Kayitesi kandi yakomeje avuga ko kwibuka bibaha kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ndetse no guhangana n’izindi ngaruka zayo nk’Abanyarwanda, bagakomeza gufatanya mu rugamba rw’iterambere no kubaka ubumwe bazaraga abazabakomokaho.

Umurenge wa Busasamana ubarurwamo amadini n’amatorero 12, aho bashimira byimazeyo ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ziyobowe n’umugaba mukuru Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

- Advertisement -
Abayobozi b’amadini n’amatorero banenzwe bagenzi babo bicanditse mu bwicanyi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza