Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yitegura umukino wo kwishyura na Mozambique mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024, yatangiye umwiherero uri kubera mu Mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko imyitozo izajya ikorerwa kuri Kigali Pelé Stadium kabiri ku munsi. Abakinnyi basoje za shampiyona ku mugabane w’i Burayi barimo Bizimana Djihadi, bageze mu mwiherero w’Amavubi.
Bazahaguruka mu Mujyi wa Kigali tariki 14 Kamena berekeza i Huye, mbere y’uko umukino wa Mozambique uzakinwa tariki 18 Kamena.
Muri iri tsinda L u Rwanda ruherereyemo, rufite amanota abiri mu mikino ine, Mozambique ifite ane, Sénégal inariyoboye ifite amanota 12 ku yandi, mu gihe Bénin ifite ane.
Amavubi arasabwa kuzitsindira imikino ibiri asigaje ahereye kuri uyu wa Mozambique, ikazasoreza kuri Sénégal ubundi akazategereza ibizava mu yindi mikino ya Bénin na Mozambique.
UMUSEKE.RW