Ambulance yakoze impanuka itunguranye igonga ibitaro

Imbangukiragutabara yo ku Bitaro bya Murunda yajyaga ku Bitaro bya Kibuye kuzana “Oxygen” yakoze impanuka itunguranye ubwo umushoferi yiteguraga kugenda, arangaye agonga inzu z’i Bitaro.

Umushoferi yasubiye inyuma agonga inyubako z’ibitaro

Ni impanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023, mu masaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

CIP Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye UMUSEKE ko muri iyi mpanuka nta muntu witabye Imana.

Yagize ati ”Umushoferi yasubiraga inyuma ntiyareba neza muri retroviseur, ihanuka ku mukingo uhari, igonga inzu y’ibitaro bya Murunda, imodoka irangirika.”

Amakuru avuga ko muri iyo mpanuka umushoferi yakomeretse, ajyanwa mu Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

CIP Mucyo Rukundo yagiriye inama abashoferi kujya bagira amakenga.

Ati “Igihe icyo ari cyo cyose ni uko uri mu kinyabiziga uba ugomba kwitonda, iyo urangaye biguteza impanuka cyangwa bigateza abandi impanuka.”

Imodoka yari igiye kuzana umwuka uhabwa abarwayi
Imodoka yarabirindutse igwa mu nzu

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW