Apostle Dr.Paul Gitwaza yohereje ubutumwa , Vice Mayor wa Bugesera arahanura, Ibyaranze igiterane cya Zion Temple Ntarama – AMAFOTO

Byari ukwandika amateka ku musozi wa Ntarama ubwo hasozwaga Igiterane “ In His Dweling” cyateguwe na Zion Temple Ntarama.

Pasitori Ndizeye Olivier na Madamu we bashumbye zion Ntarama mu munezero w’isabukuru y’imyaka itanu bakora ibikorwa by’ivugabutumwa

Inzego z’Amadini n’iza Leta mu Karere ka Bugesera   zitabiriye isozwa ry’ Igiterane Mu buturo bwe (in His Dwelling) igiterane ngaruka mwaka cyabereyemo n’umuhango wo kwizihiza imyaka itanu (5) Zion Temple Ntarama  imaze itangiye ibikorwa by’ ivugabutumwa .

Iki giterane cyateguwe na zion Temple Ntarama mu cyumweru cyaranzwe n’ ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha abatishoboye , Run for Jesus n’ ibiterane byose byari bigambiriye kuvuga ubutumwa.

Cyitabiriwe n’ abantu bingeri zose baturiye umurenge wa ntarama, abayoboke basengera muri Zion Temple Ntarama , Zion ya Nyamata ndetse n’abaturutse mu yandi matorero y’inshuti za Zion Temple  ,abaturutse mu nkengero za Ntarama , Karumuna na Nyamata no muyindi  mirenge ibarizwa mu Karere ka Bugesera .

Cyarimo  n’abayobozi batandukanye barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama , Umuyobozi wa Polisi ndetse na Vice Mayor w’ Akarere ka Bugesera wari umushitsi mukuru uhagarariye inzego za Leta.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iki giterane harimo kandi na Pastor Jean Bosco Visi Perezida wa Zion Temple ku isi , Pastor Jerome Umunyamabanga Mukuru wa Zion Temple ndetse na Pastor Floribert Umuyobozi w’amatorero ya Zion Temple mu mujyi wa Kigali akaba ari nawe wari Umuyobozi wa gahunda (MC) , Pastor Muhire Umuyobozi wa Zion Nyamata , Apostle Serukiza  Sostene ( Géurison des Ames ) n’abandi Bashumba barimo Pastor Dr. IAN.

Iki giterane cyasusurukijwe n’ Intore Josh Ishimwe wigaruriye imitima y’abantu cyane ndetse na Asaph International yo muri Zion Temple Ngoma (Gatenga)  yayoboye umwanya wo kuramya no guhimbaza na True Promeses yataramiye abitabiriye iki giterane .

Asobanura urugendo rw’imyaka itanu ya  Zion Temple Ntarama mu gice cy’ Isabukuru y’imyaka itanu, Pastor Olivier,umushumba wa Zion Temple Ntarama  , yashimiye Vice Mayor nabandi bayobozi bemeye ko Itorero rya Zion rishinga paruwasi mu murenge wa Ntarama .

Yagize ati “Twangiye ku itariki ya  1.4.2018  dutangira dufite intego igira iti ” Guhindura aho  dutuye ubuturo bw’Imana ” nk’intego nkuru n’iyerekwa Imana yahaye Umuyobozi mukuru wa Zion Temple  Intamwa Apostle Gitwaza Paul .

- Advertisement -

Pastor Olivier yavuze uko mu itangira bitari byoroshye ariko Imana igenda ibazanira abantu batandukanye yagize ati” Nubwo itangira ryari rito ariko iherezo riratanga icyizere. ” Itorero Zion Temple ya Ntarama ryaragutse kugeza uyu  munsi rifite abakristo 400 ndetse barenga.

Yasobanuye uburyo  itangira ritagenze neza harimo ibibazo bitandukanye birimo ibyo kubura aho guteranira, ibihe bya Covid 19  n’urugendo rwabaye rurerure ariko  rusiga amashimwe harimo no  kubona ikibanza aho iki giterane cyabereye.

Pastor Olivier yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse ashimira na Apostle Paul Gitwaza,  Pastor Muhire Fidèle wamuyoboye muri Zion Temple Bugesera mbere gato yuko aza gukorera muri Ntarama

Pastor Olivier Yagarutse ku mateka ya Ntarama ko haguye abantu benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse hakaba hari n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 .

Abihuza n’iyerekwa ryo kuza gukorera muri aka gace kasaga n’agakakaye maze Imana imushyiramo iyerekwa ryo kuhubaka ibikorwa bizagirira abahatuye akamaro.

Muri iki cyumweru cy’ Igiterane yashimiye ibikorwa   Itorero ryakoze birimo gukusanya no kwishura Mutuelle de santé ku bantu  350 ,ibiribwa bihwanye n’ibihumbi 500, imyambaro  ndetse abamabati 300 yari muri gahunda nubwo ubu hamaze kuboneka  igice akaba yijeje umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama ko vuba bazabibagezaho bakabiha abaturage.

Yijeje abantu  ko muri iki kibanza hazubakwa ibikorwa bifitiye akamaro abaturage ba Ntarama yagize ati ” aha hantu ntabwo hazitwa Itorero ahubwo hazitwa NTARAMA COMMUNITY CENTER.

Asoza ijambo rye yiyegereje abayobozi maze bakata umutsima nkikimenyetso Cy’urwibutso rw’imyaka 5 y’ibikorwa bya Zion Temple Ntarama

Mu mwanya w’Ijambo ry’ Imana ryavuzwe na Aposte Sostene Serukiza wigishije . Yashimiye Pastor Olivier  Zion Temple Ntarama babana muri komite iyobora amatorero mu murenge wa Ntarama ku bw’ibikorwa bimuranga birimo imbaraga n’umuhate ndetse n’ibikorwa bihambaye yashojwe mu gihe gito .

Visi Meya  wa Bugesera yarahanuye

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Angelique Umwali yashimiye abayobozi bakuru ba Zion Temple ku rwego rukuru ndetse nabayohozo muri rusange bitabiriye iki giterane ndetse amushimira ku bikorwa byiza .

Yashimye Insanganyamatsiko yo guhindura aho dutuye ubuturo Bw’Imana.  Yavuze ko yizeye ko Itorero rifite imbaraga zo gukora maze n’ubuyobozi bugakomerezaho .

Yavuze ko amateka ya Bugesera uko yabaye mabi kose byatumye gahugurukana imbaraga karakora kugeza ubwo kaba  akarere k’ ubudasa  ndetse anashimira Pastor Olivier mu kazi yakoze kuko yasanze imyaka 5 iri torero rimaze ntaho bihuriye  n’ibikorwa bimaze kweswa.

Yashimye abashumba ndetse n’ abitabiriye iki giterane .agira  ati” Aimé niwe yaririmbye ngo u Rwanda rufite Imana” .

Dr M Gitwaza yohereje ubutumwa

Apostle M Gitwaza PAUL yohereje ubutumwa bwo kwifuriza isabukuru nziza y’ Imyaka itanu Itorero Zion Temple Ntarama rimaze .

Yashimiye Pastor Olivier watangije umurimo ahantu hatari ibyiringiro. Yavuze ko ari isabukuru ivuze ikintu gikomeye kuri Zion Temple  .

Yifuriza isabukuru y’imyaka itanu  myiza ndetse abibutsa  ko niyo umuntu yaca mu bintu bikomeye habaho n’ibihe byiza , naho Visi Perezida wa Zion Temple JEAN BOSCO yashimiye abayobozi b’ Akarere ka Bugesera ku bufatanye bagira mu gushyigikira ibikorwa by’Itorero rya Zion Temple Ntarama.

A

Hakaswe umutsima wo kwizihiza isabukuru

 

UMUSEKE.RW