Bujumbura: Hamenyekanye ibyangijwe n’inkongi yibasiriye inzu z’ubucuruzi-AMAFOTO

UPDATED: Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ahakorerwa ubucuruzi butandukanye hafi y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura mu Burundi.

Imodoka z’Igipolisi zigerageza kuzimya umuriro

Ni umuriro wadutse ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura hafi ya Parking y’imodoka zijyana abagenzi hirya no hino mu Mujyi wa Bujumbura.

Inzu eshatu z’ubucuruzi zari zuzuye ibicuruzwa bitandukanye harimo n’icuruza imiti nizo zahiye ziratokombera.

Cyakora Imana yakinze ukuboko kuko ntawahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke kubera iyo mpanuka nk’ubutegetsi bubitangaza.

Gusa ntihatangajwe agaciro n’ingano y’ibicuruzwa byatokombeye kuko bikigoranye kubibarura.

Umuyobozi wa Komini Mukaza, Renovat Sindayihebura yavuze ko ibyabaye biteye agahinda asaba abacuruzi guhora biteguye guhangana n’impanuka zituruka ku muriro.

Avuga ko kubera ko imwe mu nzu nini y’ubucuruzi yahiye ifite imiryango myinshi yarimo ibicuruzwa byinshi, bitoroheye abazimya umuriro kugera ku ntego yabo mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Igikorwa cyo kuzimya nticyoroshye, rero icyo twabwira abenegihugu icyambere ni ukubahumuriza, impanuka zihoraho.”

Yasabye abaturage kugenzura intsinga z’amashanyarazi bakoresha no kugana ibigo by’ubwishingizi kugira ngo haramutse habaye ikibazo nk’iki babashe gushumbushwa.

- Advertisement -

Ati “Aya mangazini yose yahiye yarimo ibintu by’amafaranga y’amamiliyoni menshi ariko nta n’umwe wari ufite urupapuro rwerekana ko yari afitanye amasezerano n’Ikigo cy’ubwishingizi kugira ngo mu gihe agize ibibazo nk’ibi bashobore kumushumbusha.”

INKURU YABANJE….

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ahakorerwa ubucuruzi butandukanye hafi y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura mu Burundi.

Ni inkongi yari ifite ubukana bwinshi bikekwa ko yaturutse ku mashanyarazi nubwo inzego za Leta zitaratangaza icyayiteye.

Abaturage bari kugerageza gufatanya n’Igipolisi kuzimya bifashishije umucanga n’itaka kuko kizimyamwoto imwe yabanje gutabara amazi yashize umuriro ukiri wose.

Umwe mu baturage yabwiye UMUSEKE ko hoherejwe izindi kizimyamwoto aho zigerageza kuzimya nubwo kubona aho zinyura bigoranye.

Ati ” Kugeza ubu umuriro nturazima kuko zabuze aho zica, neza neza hagati niho umuriro ucyaka.”

Avuga ko Igipolisi n’izindi nzego z’umutekano bari gukumira abaturage aho iyo nkongi iri kubera.

Mugenzi we avuga ko abacuruzi bagerageje gusohora ibicuruzwa umuriro utaraba mwinshi gusa kugeza magingo aya ibyinshi biri gukongoka.

Hari abavuga ko kubera ubukana umuriro ufite bisaba kunyura mu kirere bakabasha kuwuzimya naho ubundi uri buze gukomeza gufata izindi nzu z’ubucuruzi.

Ntiharatangazwa niba hari uwahaburiye ubuzima cyangwa ingano y’ibimaze kwangizwa n’iyo nkongi.

Mu 2013, isoko rikuru rya Bujumbura ryafashwe n’inkongi y’umuriro, rirakongoka, ingabo z’u Rwanda zifashisha kajugujugu mu gutabara.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW