Community Youth Football League irashima ubufatanye bwa Ossoussa

Ihuriro ry’Amarerero yo mu gice cy’i Nyamirambo, Community Youth Football League, ryashimiye umuryango mugari wa Ossoussa uzwi nka Assoussa yibumbiyemo abahoze bakina, nyuma yo kubatera inkunga mu irushanwa ry’abana riherutse kubera kuri tapis rouge.

Ihuriro ry’Amarerero yo mu gice cy’i Nyamirambo, Community Youth Football League, ryashimye ubufatanye bwa Ossoussa

Ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ni bwo hasojwe irushanwa ry’abato ryakiniwe ku bibuga by’i Nyamirambo birimo icya tapis rouge na Kigali Pelé Stadium yakiniweho imikino ya nyuma.

Kugira ngo iri rushanwa ribashe kugenda neza, ni uko hari bamwe bitanze mu buryo bw’ubushobozi bw’amafaranga ndetse n’ibitekerezo.

Muri ubu bufasha, umuryango wa Ossoussa uzwi nka Assoussa urimo abahoze bakinira amakipe atandukanye mu Rwanda arimo na Kiyovu Sports, watanze ibikombe byose byahembwe amakipe yabaye aya mbere muri buri cyiciro cy’imyaka.

Nyuma y’isozwa y’iri rushanwa, abariteguye barimo Mé Safari Ibrahim na Munyaneza Ashraf uyobora Community Youth Football League, bashimiye ubufasha bwa Ossoussa ndetse basaba n’izindi nzego kugerageza gushyigikira umupira w’abato kuko ari ho hari Iterambere ry’umupira w’amaguru ryifuzwa na benshi.

Abana bagera kuri 600 ni bo baryitabiriye, ndetse haboneka ibitego 132 mu mikino 49. Bisobanuye ko abareba izamu bagerageje gutsinda ibitego byinshi.

Hakinnye amakipe yari yibumbiye mu byiciro by’abatarengeje imyaka 12,13 na 15. Imikino ibanza yakiniwe ku kibuga cya Tapis rouge.

Ni irushanwa ryateguwe biciye mu bufatanye bw’abatoza Amarerero yigisha umupira w’amaguru mu gice cy’i Nyamirambo n’abandi bake bashyigikiye Iterambere ry’umupira w’amaguru, harimo nka Association Osoussa izwi nka Assoussa, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga n’abandi.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 12, ikipe ya Thousands Hill Football Academy ni yo yegukanye igikombe, ikurikirwa na Future Generation Football Center, Ejohazaza Football Center yabaye iya Gatatu na Rwanda Football Center yabaye iya Kane.

- Advertisement -

Mu batarenegeje imyaka 13, Future Generation Football Center yegukanye igikombe, Rwanda Football Center iza ku mwanya wa Kabiri, Peace Players Football Academy ibona umwanya wa Gatatu mu gihe Ejohazaza Football Center yaje ku mwanya wa Kane.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, Future Generation Football Center yaje imbere, Ejohazaza Football Center iba iya Kabiri, Thousands Hills Football Center iza ku mwanya wa Gatatu mu gihe Rwanda Football Center iza ku mwanya wa Kane.

Ossoussa yahawe ishimwe ry’ubufatanye bwiza yagaragaje muri iri rushanwa
Future Generation Football Center yihariye ibihembo muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW