Congo yashyize mu majwi u Rwanda igira ngo yikize utavuga rumwe n’ubutegetsi

Umwe mu bantu ba hafi ba Moïse Katumbi, usa n’ukuriye abatavuga rumwe na Leta ya Congo Kinshasa, witwa Salomon Idi Kalonda yashinjwe gukorana n’u Rwanda na M23 agaije guhirika ubutegetsi.

Col Kangoli Ngoli wo mu butasi bwa gisirikar emuri Congo ushinja u Rwanda gukorana n’abatavuga rumwe na Leta ya Congo

Igisirikare cya Congo gishinja uyu utavuga rumwe n’ubutegetsi gukorana n’inyeshyamba mu migambi yo guhirika ubutegetsi.

Salomon Idi Kalonda yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ari ku kibuga cy’indege i Kinshasa.

Ni inkingi ya mwamba mu bikorwa by’umunyemari Moïse Katumbi ushaka kwiyamamariza kuyobora Congo Kinshasa mu matora yo mu Ukuboza 2023.

Itabwa muri yombi rya Salomon Idi Kalonda  rigaragararira abatavuga rumwe na Leta nk’impamvu za politiki.

BBC ivuga ko Col Kangoli Ngoli ukora mu butasi bwa gisirikare, yavuze ko Kalonda Idi yagiranaga imikoranire ihoraho n’umutwe wa M23 “anashyira mu majwi ba Offisiye bo mu gisirikare cy’u Rwanda”.

Ku wa Mbere,  Col Ngoli yabwiye abanyamakuru ati “Intego ze kwari ugukuraho ubutegetsi buriho muri Congo akoresheje uburyo bwose bushoboka.”

Ubusanzwe Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko ibi birego u Rwanda rubihakana ruvuga ko Kinshasa ihunga ibibazo byayo yagombye gukemura.

Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 yabwiye BBC ko badakorana na Idi Kalonda mu byo guhirika ubutegetsi, avuga ko abayobozi ba Congo bashinja ibyo babonye uwo ari we wese bashaka kwikiza.

- Advertisement -

Ati “Ntabwo twakorana n’umuntu uri i Kinshasa gutegura guhirika ubutegetsi, twifuza ibiganiro na Leta, ntabwo dushaka guhirika ubutegetsi.”

Salomon Idi Kalonda ni umwe mu bantu ba hafi ba Moïse Katumbi

BBC

UMUSEKE.RW