Gahanga: Bashenguwe n’ibyabaye ku musozi wa Mwulire

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga,mu Murenge wa Gahanga, kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023, basuye urwibutso rwa Mwulire,mu Karere ka Rwamagana,basobanurirwa amateka ya Jenoside,biyemeza guhangana n’abapfobya.

Abanyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga basuye urwibutso rwa Mwurire,basobanurirwa amateka yaranze uyu musozi

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside, yavuze ko umusozi wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana ari  hamwe mu ho Jenoside yagize ubukana bukomeye kuko hiciwe Abatutsi benshi babanje kwirwanaho imbaraga zikaza kubashirana.

Uyu mutangabuhamya yagarutse ku bugome bw’uwahoze ari burugumesitiri muri komine Bicumbi Semanza Innocent.

Uyu  yafatiwe muri Cameroun muri Werurwe 1996, aza koherezwa i Arusha ari naho yaburaniye, ku wa 15 Gicurasi 2003 urukiko rumuhamya ibyaha bya Jenoside, gushishikariza abantu gufata ku ngufu, iyicarubozo n’ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, akatirwa gufungwa imyaka 25. Mu bujurire yaje kugirwa imyaka 35.

Mu  Ukuboza 2008, Semanza yoherejwe kurangiriza igihano muri Mali, nyuma aza  kwimurirwa muri Benin.

Uhagarariye urugaga rw’abagore mu Kagari ka Nunga, akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Nyirahabimana Claudine, avuga ko gusura urwibutso rwa Mwurire rufite icyo ruvuze harimo no guhangana n’abahakana Jenoside.

Ati”Uru rugendo, ni urugendo rukomeye kandi rufite n’ikigisho gikomeye.Ni imbaraga zo kwereka benshi bapfobya ko hakiri abashoboye,hari abakomeye.Turakomeye kandi turakomeje,ntabwo ducitse intege,tuzongera tuze twibuke abacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nunga, mu Murenge wa Gahanga,Mutoni Happy ,avuga ko mu gutekereza gusura urwibutso rwa Mwulire, bari bagamije kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside.

Ati “Iki gikorwa impamvu twagitekerejeho,byari bigamije cyane kugira ngo twige amateka yimbitse.Twazanye n’urubyiruko kugira ngo rubashe kwiga,rumenye inkomoko ya jenoside, rurebe amateka yagwiririye uRwanda bityo bidufashe, ntihazagire uwongera kwijandika muri ibi bihe nk’ibyo twanyuzemo muri jenoside.”

- Advertisement -

Yongeraho ko urubyiruko rwaje kwiga kugira ngo babashe guhangana n’abashaka gupfobya jenoside baba ari ab’imbere mu gihugu no hanze yarwo.

Uwabizerimana Denis,Vice Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gahanga akaba n’umunyamuryango wa RPF,avuga ko kwibuka bifite akamaro kandi ari umwanya  wo kwiga amateka no guharanira ko jenoside itakongera ukundi.

Yagize ati “Mu buzima busanzwe kwibuka bigira icyo biruhura.[…]N’uzi ayo mateka akaba yari azi ay’iGahanga, yagera n’iMwurire akabona andi mateka,bifite icyo bimuruhura,akavuga ati ha hantu naho habaye ibindi bisa n’iby’iwacu cyangwa biruta n’iby’iwacu, bimeze nk’iby’iwacu.”

Yasabye abarakotse kudaheranwa n’agahinda, bagaharanira kwibuka biyubaka.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Nunga, banaremeye abarokotse Jeneoside  babiri batishoboye bo mu Murenge wa Mwurire ,Akagari ka Mwulire,Umudugudu wa Rebero.

Kuri uyu musozi wa Mwurile hari urwibutso rushyinguyemo imibiri 26 930 irimo iy’abasaga ibihumbi 15 bahiciwe nyuma y’iminsi 12 bahanganye n’Interahamwe ariko bakaza kurushwa imbaraga kubera imbunda zakoreshejwe.

Bashyize indabo ku hashyinguwe Abatutsi bishwe muri Jenoside

Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Mwulire bararemewe

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW