Umusaza w’imyaka 61 wo mu Karere ka Gatsibo,yasanzwe mu murima yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023,bibera mu Kagari ka Nyabikiri,Umurenge wa Kabarore,mu Ntara y’Ibirasrazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore,URUJENI Consolee, yabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko yaba yishwe n’inkoni yakubiswe.
Ati”Twayamenye ejo , amakuru twayahawe n’abayobozi, tujyayo dusanga bamutsinze mu murima.Urebye ni abagizi ba nabi kuko bamwishe bamukubise cyane.”
Gitifu Urujeni avuga ko iperereza kuri urwo rupfu ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi,agasaba abantu kujya birinda kwihanira.
Ati “Ni ukwirinda kwihanira kuko ntabwo twamusanze mu murima we,biragaragara ko ashobora kuba yarakubiswe,turasaba abaturage yuko batajya bihanira mu gihe umuntu bamubonye ari ho atagomba kuba ari cyangwa ari mu isanbu yabo, bajya babibwira ubuyobozi cyangwa bakarega nkuko amategeko abiteganya ,abantu bagakurikiranywa ku byo baba bakoze.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kiziguro
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW