Gicumbi: Ubuhinzi bwagaragajwe nk’umuvuno wo guhashya ubushomeri mu rubyiruko

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Urubyiriko rwakanguriwe kugana ubuhinzi

Mu imurikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa 28 Kamena 2023 mu Karere ka Gicumbi, urubyiruko rwasabwe kumenya ko ubuhinzi bw’iki gihe bwavuguruwe, herekanwa amahirwe yarufasha kwiteza imbere.

Hafungurwa imurikabikorwa mu Karere ka Gicumbi

Ni imurikabokirwa ryakozwe ku bufatanye bw’Akarere ka Gicumbi, abakorera mu makoperative atandukanye muri aka karere, ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubukungu, no kuzamura imibereho y’abaturage.

Urubyiruko ni bamwe mu bagaragarijwe ibikorwa by’iterambere bizana umusaruro ushimishije mu buhinzi, runasobanurirwa ko rukenewe muri uyu mwuga, kuko utagikorwa n’abakuze gusa.

Hanyurwimfura Ignace uhagarariye ibikorwa bya Sustainable Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko muri aka karere bakorana n’ abahinzi ba Kawa.

Yavuze ko batagikoresha uburyo bwa Gakondo hagamijwe gufasha abahinzi ba Kawa kongera umusaruro mwinshi, kandi bakabona Kawa nziza ikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Asobanura ko ubuhinzi bwa Kawa butagikorwa n’abakuze gusa ko n’urubyiruko rukeneye kubyinjiramo kuko Kawa itunganywa n’ imashini z’ikoranabuhanga , bikazatuma no mu myaka ikurikira uyu mwuga wabafasha kwibeshaho mu gihe bategereje kubaka imiryango ibakomokaho.

Uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Gicumbi, Basesayose Telesphole, nawe ntahakana ko hari urubyiruko rugishyize amaboko mu mifuka batekereza ko bazahabwa akazi mu biro.

Gusa avuga ko hari bamwe batangiye guhindura imyumvire bakitabira imirimo ibateza imbere ndetse harimo n’abitabiriye ubuhinzi.

Yagize Ati “Gicumbi hari bamwe mu rubyiruko batari bahindura imyumvire, bakiri mu biyobyabwenge, ariko hari nabo dufatanya mu iterambere batanga akazi mu buhinzi bw’ icyayi no mu bindi.”

- Advertisement -

Padiri Nzabonimana uhagarariye abafatanyabikorwa yagize “Mureke turusheho gukora byinshi kandi byiza, tunazirikane gufasha abaturage batishoboye batuye muri aka karere, ku buryo imibereho ya buri wese igira impinduka”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite yavuze ko imurikabikorwa rifasha kunoza ibikorerwa abaturage.

Yagize ati “Dusabwa kugaragariza abaturage ibyo tubakorera, binadufasha kunoza imikorere yacu, kandi bikadufasha kwesa imihigo, turashima abitabiriye imurikabokirwa, kandi dukomeze kuzirikana inshingano, duteza abaturage imbere natwe twiteza imbere, nk’uko bavuga ngo ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu mu iterambere”.

Imurikabokirwa ry’akarere ka Gicumbi ryitabiriwe n’abasaga 50, harimo amakoperative y’abakora ubuhinzi, ubworozi, abacuruzi, abikorera, ibigo bitanga serivisi, ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bafasha abaturage kwibeshaho mu kubigisha imyuga ibateza imbere.

Urubyiriko rwakanguriwe kugana ubuhinzi
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite

UMUSEKE.RW i Gicumbi