Glihd yahuguye Abanyamakuru ku myanzuro ya UPR

Biciye mu Kigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Rwanda no mu Biyaga Bigari, Glihd, abakora umwuga w’itangazamakuru bahuguwe ku ifatwa ry’imyanzuro 160 u Rwanda ruherutse kwemera.

Ubusanzwe UPR, ni gahunda yashyizweho n’Ibihugu y’isuzuma ngarukagihe mu bijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu. Hagati y’imyaka ine n’itanu habahi igenzura ku burenganzira bwa Muntu hagati y’Ibihugu.

Umuryango Glihd wahisemo guhugura Abanyamakuru, hagamijwe kubasobanurira iyi gahunda kugira ngo bibutswe imyanzuro ibareba mu 160 u Rwanda ruherutse kwemera ko rugomba gukurikiza.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Biyaga Bigari, Glihd, Umulisa Vestine, yavuze ko kuba bahisemo guhugura Abanyamakuru ari uko bifuza ko basobanurirwa neza UPR kugira ngo babigeze ku Banyarwanda ndetse bubahirize imyanzuro ibareba hagamijwe gushyira mu bikorwa Uburenganzira bwa Muntu.

Ati “Si ubwa Mbere aya mahugurwa ateguwe. Mu Cyumweru gishize na yo twayakoreye Civil Society Organisation, uyu munsi turi kumwe n’abanyamakuru. Impamvu nyamukuru turimo gukora aya mahugurwa ku myanzuro yahawe u Rwanda, ni uko twifuza ko izo nzego z’abanyamakuru zibimenya, izo nzego zindi zikabimenya kuko itangazamakuru ari ijisho rya rubanda.”

Yakomeje avuga ko mu biganiro byatanzwe, hagaragajwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro rigeze kandi ari aho kwishimira n’ubwo hakiri urugendo rurerure kuko itangazamakuru ryasaga n’iritavuga kuri iyi myanzuro ya UPR.

Umulisa yakomeje avuga ko icyo baba biteze ku Banyarwanda mu gihe baba bamaze gusobanukirwa neza UPR, ari ubuzima bwiza bw’Umunyarwanda kuko iyo havuzwe Uburenganzira bwa Muntu haba hakubiyemo byinshi. Bisobanuye ko iyi myanzuro ishyizwe mu bikorwa uko bikwiye buri wese yabona Uburenganzira bwe bigafasha mu Iterambere ry’Igihugu.

Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri aya mahugurwa, yavuze ko iyi Minisiteri yiteguye gufasha Itangazamakuru mu gutangaza no gushyira my bikorwa imwe mu myanzuro iba yarahawe u Rwanda.

- Advertisement -

Icyo uyu muyobozi yakomeje avuga, ni uko Itangazamakuru mu gihe ryashyigikirwa na Leta ryabasha gutunga itoroshi aho Leta itabasha kwigerera bityo bigafasha kumenya aho zahunda zashyizweho zigeze.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, ivuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro yashyizweho umukono n’u Rwanda, igerageza kwegera inzego zose bireba ikazifasha kubungabunga Uburenganzira bwa Muntu aho buva bukagera.

Aha ni ho Kawera wari uhagarariye iyi Komisiyo muri aya mahugurwa, yahereye avuga ko baherutse guha Ibigo Nderabuzoma 100 ibikoresho bibifasha kwigisha ku buzima bw’Imyirorokere, bikaba byarakozwe mu Turere 11 mu Gihugu tukigaragaramo abana benshi baterwa inda zitateguwe.

Ni ku nshuro ya Gatatu u Rwanda rwemera imyanzuro ya UPR. Bwa mbere rwari rwemeye imyanzuro 67, bwa Kabiri rwari rwemeye 50 mu gihe kuri iyi nshuro ya Gatatu rwemeye 160.

UMUSEKE.RW