Ikigo Diyosezi ya Kabgayi yatashye mu rurimi rw’amahanga bacyita “Centre de Formation Professionnelle et de Promotion Agro-écologique de Kabgayi.”
Ni ikigo cyigisha Urubyiruko rutagize amahirwe yo kurangiza Kaminuza uburyo bwo guhinga no korora habungabungwa ibidukikije n’urusobe bw’ibinyabuzima.
Abarangije amahugurwa y’amezi 12 harimo n’ayo kwimenyereza umwuga.
Manishimwe Laurien umwe mu barangije muri iki kigo, avuga ko mu buhinzi bakoresha ifumbire y’imborera iva mu byatsi, mu bishingwe byo mu rugo bagakoresha imiti y’ibimera itangiza ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’imyaka bahinga mu murima shuri.
Ati “Twize gukoresha ubutaka buto ariko bukavamo umusaruro utubutse.”
Manishimwe avuga ko ibibabi by’ipapayi n’urusenga babikoresha bashaka guhashya udukoko twangiza imyaka.
Murekatete Clarisse avuga ko akirangiza amashuri y’ubuhinzi n’ubworozi bibungabunga ibidukikije, yagiye gushyira ubumenyi mu bikorwa iwabo ku ivuko.
Ati “Mu bworozi batwigishije uko dusuzuma amatungo yarwaye.”
- Advertisement -
Murekatete avuga ko ababyeyi be bahise bamuha umurima azajya ahinga umusaruro uvuyemo ukaba uwe.
Ati “Mu mafaranga nakoresheje mu bukwe bwanjye yavuye mu buhinzi kuko nakoraga nizigama ayo ababyeyi bampaye yabaye inyongera.”
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko mu nshingano bafite harimo kwigisha Abakristo Ivanjili irimo roho nzima iri mu mubiri mu muzima.
Ati “Niba twigisha abantu Ijuru tugomba kubibutsa ko turi mu Isi ikeneye ko tuyifata neza, Isi ni ingobyi iduhetse.”
Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko Kiliziya kandi ifite uruhare mu gushakira umuti ibibazo byugarije abaturage harimo no kubashakira ibiribwa bihagije kugira ngo bibarinde inzara.
Umuyobozi Mukuru mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ndabamenye Telesphore wari muri uyu muhango avuga ko bagiye kohereza itsinda ry’abashakashatsi muri iki kigo, bagakora isesengura ry’ibyo bamaze kugeraho.
Ati “Ubufasha bwa mbere twifuza gutanga ni ugutanga ubumenyi iryo tsinda kandi rizita kubyo abakora hano bamaze kugeraho bagire ibyo banoza ndetse bageze ubu bumenyi no mu bindi bice by’igihugu.”
Usibye umurima shuri, Diyosezi ya Kabgayi ifite ubworozi bw’Inka, ingurube n’Inkoko abanyeshuri bakuramo ifumbire y’imborera.
Iki kigo kandi kirimo abakozi bize ibijyanye n’ubuhinzii n’ubworozi ndetse n’abashinzwe kuvura ayo matungo.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga