I Nyanza hagiye kubera iserukiramuco rizahuza ibihugu bya Afurika

Ubusanzwe mu karere ka Nyanza uko umwaka utashye hari hamenyerewe igitaramo cyiswe “i Nyanza Twataramye” gusa kuri iyi nshuro umuryango Authentic Cultural hub festival (A.C.O.R) ufatanyije n’akarere ka Nyanza bateguye isurukiramuco rizahuza ibihugu bine by’Africa ryiswe”Nyanza Cultural hub festival” rikazebera kuri stade y’akarere ka Nyanza taliki ya 1 na taliki ya 2 Nyakanga 2023.

Club Intwari y’i Burundi nayo izaba iri mu iserukiramuco rizabera i Nyanza

Umuyobozi w’umuryango A.C.O.R akanaba umuhanzi Musinga Ndayishimiye Joseph avuga ko iri serukiramuco rifite umwahariko w’uko ibindi bihugu bya Afurika bizamurika umuco wabyo bitandukanye nuko igitaramo cyiswe “I Nyanza Twataramye” cyamurikaga umuco w’imbere mu gihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati”Intego nyamakuru ni uguteza imbere umuco nyarwanda nkuko biri mu ntego y’umuryango wacu A.C.O.R twanatekereje rero ko n’ibindi bihugu by’Africa bigomba kuza bikamurika umuco wabyo kuko icyo gihe nk’abarundi bazavuga amazina y’inka benshi ni ubwa mbere tuzaba tugiye kubyumva.”

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza Kayigambire Theophile avuga ko i Nyanza bitwa igicumbi cy’umuco bishingiye ku mateka kuko hahoze ari umurwa mukuru w’i Bwami.

Ygize ati”Twagize amahirwe noneho tugiye kwakira n’ibihugu by’imahanga twe nk’akarere twiyemeje ubufatanye muri iri serukiramuco”.

Biteganyijwe ko ibihugu bizitabira iri serukiramuco ari Nigeria, Liberia, Burundi n’u Rwanda hakazaba hari n’abahanzi batandukanye baririmbi indirimbo gakondo nka Orchestre Impala kwinjira ni 1000frws ahasanzwe na 5000frws mu myanya y’icyubahiro.

Abayobozi biteguye kwakira neza iri serukiramuco

THEOGENE NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW