Ibyo kohereza abimukira mu Rwanda urukiko rwabyanze “ngo ntihatekanye”

Urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza rwanzuye ko icyemezo cya Guverinoma y’icyo gihugu cyo kohereza abimukira mu Rwanda kidakurikije amategeko.

Priti Patel wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya abimukira muri Mata 2022

Mu cyemezo cy’urubanza kigufi, abacamanza banze icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru, rwo rwari rwavuze ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Abacamanza babiri kuri umwe ni bo bavuze ko system y’u Rwanda ijyanye no gutanga ubuhungiro ifitemo ibyuho kuko ngo ababusaba bashobora koherezwa aho bakomoka bakaba bahakorerwa ibikorwa bibi, kandi bari bafite impamvu zifatika zituma basaba ubuhungiro.

 

Ubwongereza buzajurira

Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yavuze ko Guverinoma y’Ubwongereza izasaba uruhushya ikajuririra icyemezo urukiko rwafashe, ikiyambaza Urukiko rw’Ikirenga.

Umuryango urengera uburenganzira bw’abasaba ubuhungiro wajyanye icyemezo cya Guverinoma y’Ubwongereza mu nkiko, wavuze ko umwanzuro w’urukiko ukurikije amategeko, kandi ugaragaza kutabogama.

Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’igihugu mu Bwongereza, Suella Braverman yasohoye itangaz avuga ko “Abongereza bashaka guhagarika utwato duto tugeza abimukira muri icyo gihugu.”

Itangazo rivuga ko ari byo yiyemeje, kandi atazatera intambwa isubira inyuma.

- Advertisement -

Ati “Dushaka ibisubizo birimo ubwenge kugira ngo duce amabandi yahimbye igisa n’ubucuruzi bw’abantu, ni yo mpamvu twagiranye amasezerano n’u Rwanda.”

Braverman yavuze ko Urukiko rwagaragaje neza ko politiki yo kuvana abimukira mu Bwongereza bakajyanwa mu gihugu kindi gitekanye bijyanye n’Amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi.

Yavuze ko yababajwe n’icyemezo cy’urukiko kuri iriya ngingo yokohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko azajurira.

Ati “Nkomeje gushyigikira iyi politiki, nk’uko na Guverinoma y’u Rwanda iyishyigikiye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mme Yolande Makolo, yabwiye BBC ko nubwo icyemezo cyafashwe n’urukiko rwo mu Bwongereza, urwanda rwagize ikibazo kumva ko Urukiko ruvuga ko ari igihugu kidatekanye ku bagisabamo ubuhungiro n’impunzi.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku Isi, kandi byemewe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi, UNHCR n’indi miryango mpuzamahanga ko ari intangarugero mu kwita neza ku mpunzi.”

Yavuze ko u Rwanda rutanga umusanzu mu kibazo kiriho cy’abimukira.

Ati “Nk’umuryango mugari, Guverinoma, twashyizeho uburyo butekanye, bwizewe, kandi buhesheje agaciro, aho abimukira n’impunzi bagira amahirwe angana nk’ay’abandi Banyarwanda. Buri wese uzazanwa hano binyuze muri buriya bufatanye azaba afite ayo mahirwe.”

UMUSEKE.RW