Igitangaza! Abatabazi bageze ku bana bamaze iminsi 40 bazimiriye muri Amazon

Abana bane bavukana barimo umuto ufite umwaka umwe gusa, barokotse impanuka y’indege yahitanye umubyeyi wabo (Nyina) n’abapilote 2 bari babatwaye, kuva ubwo bari bamaze iminsi 40 bakerakera mu ishyamba rinini ku Isi rya Amazon.

Abatabazi bagaragaye bari kumwe n’aba bana bamaze iminsi 40 mu ishyamba

Iyi mpanuka yabereye mu gice cya ririya shyamba kiri mu gihugu cya Colombia.

Perezida wa Colombia yavuze ko kuba abatabazi babonye bariya bana ari ibyishimo ku gihugu cyose.

Aba bana umukuru afite imyaka 13, umukurikiye afite imyaka 9, undi afite imyaka 4 naho umutoya cyane afite umwaka umwe gusa.

Nyina ubabyara yapfiriye mu mpanuka y’indege yri ibatwaye, ihitana n’abapilote 2 bari bayirimo, hari tariki ya 01/05/2023.

Inzego za Leta muri Colombia zatangiye gushakisha bariya bana zifatanyije n’abaturage baturiye ishyamba.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yavuze ko kubona bariya bana ari “umunsi udasanzwe”

Ati “Bari bonyine, ubwabo bageze ku gikorwa ntangarugero cyo kwirwanaho nyuma yo kurokoka, kizahora mu mateka.”

Yongeyeho ati “Aba bana uyu munsi ni abana b’amahoro, kandi ni abana ba Colombia.”

- Advertisement -

Perezida Petro yerekanye amafoto y’aba bana bari kwitabwaho n’abasirikare, bari kumwe n’abaturage bo mu gace impanuka yabereyemo.

Bariya bana bahise bajyanwa mu murwa mukuru Bogota kugira ngo abaganga babiteho.

Perezida Petro yavuganye na Sekuru wa bariya bana, amubwira iby’iyo nkuru nziza, undi amubwira ko “Umubye ishyamba “the mother jungle” ribagaruye.”

Indege Cessna 206 yarimo bariya bana, n’umubyeyi wabo yari ivuye ahitwa Araracuara, mu Ntara ya Amazonas, yarekezaga ahitwa San José del Guaviare, iza kugira ikibazo cya moteri yahagaze.

Imirambo y’abantu bakuru, nyina w’abana n’abapilote 2 yarabonetse ariko biza kugaragara ko abana barokotse batangira kugenda ishyamba bashakisha uwabatabara.

Nibwo gushakisha byatangiye, abatabazi bagiye babona bimwe mu byo abana bagendaga bata mu nzira harimo nk’amacupa y’amazi, imikasi ibiri, agashipiri gafunga imisatsi, n’ihema.

Abatabazi banabonye ibirari by’uturenge tw’abana byagiye bakandagira ahantu, bituma bakomeza gutekereza ko abana bakirimo kwirwanaho mu ishyamba ribamo inyamaswa z’inkazi nka jaguar, inzoka z’ubumara, n’izindi nyamaswa.

Aba bana ni abo mu muryango w aba kavukire bo muri Colombia bitwa Huitoto, abo mu miryango yabo bari bafite icyizere ko ubumenyi basanzwe bafite ku mbuto ziribwa ziba muri ririya shyamba bushobora kubaha amahirwe yo gukomeza kwirwanaho.

Mu rwego rwo korohereza abatabazi, nyirakuru wa bariya bana yafashwe amajwi mu rurimi rwabo rwa Huitoto asaba abana kuguma aho bari kugira ngo abatabazi babagereho, kajugujugu ikazenguruka ishyamba isakaza ubwo butumwa mu ndangururamajwi.

Abatabazi bagaragaye bita kuri aba bana

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW