Ikibuga cya Tapis rouge cyasubijwe ubuzima bwa Siporo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego bireba, ikibuga cya Tapis Rouge cyari cyarafashwe bugwate n’abigisha imodoka, ubu cyongeye kuba igicumbi cy’imikino nk’uko byahoze.

Ikibuga cya Tapis rouge cyasubijwe ubuzima

Abakuriye mu gace k’i Nyamirambo, bahamya ko haturutse abakinnyi benshi mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball n’indi.

Abakuze bavuga ko kuhabona abakinnyi benshi kandi b’abahanga, byaterwaga n’uko abana babonaga aho bisanzuriraga harimo ikibuga cyo kuri tapis rouge hazamuye benshi muri ruhago.

Gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki kibuga cyihariwe na ba rwiyemezamirimo bagikodeshaga abigisha imodoka bigatuma abana bakina babura aho bisanzurira bikadindiza iterambere rya bo.

Icyo benshi bishimira ubu, ni uko iki kibuga cyasubijwe ubuzima bwa siporo nk’uko byahoze. Kuri ubu hasubijwe ibibuga bitatu birimo icya ruhago, Handball, Basketball na Volleyball iyo bibaye ngombwa.

Kuri ubu uhasanga abatoza batoza abana umupira w’amaguru nk’uko byahoze ndetse n’abakina indi mikino bakabona aho bisanzurira.

Ikirenze kuri ibi kandi, abahazana abana babona aho baparika imodoka ndetse ntibibangamire abanyamaguru. Hari kandi aho bicara mu gihe habereye imikino runaka cyangwa mu gihe ababyeyi baherekeje abana. Uretse ibyo kandi, hari n’ubwiherero rusange bufasha abaje gukinira aha.

Mu nyengero z’iki kibuga, hari ubusitani abantu bashobora kwikingamo mu gihe hari izuba ryinshi. Ibi byose biri mu byo benshi bishimira ukurikije uko iki kibuga cyari kimeze mu minsi ishize.

Abanyamaguru ntibabangamirwa
Aho kwikinga izuba harateganyijwe
Hari hasigaye harabaye aho gutwarira imodoka none hasubijwe abana

UMUSEKE.RW

- Advertisement -