Imikino y’abakozi: Rwandair na REG zegukanye GMT 2023

Ubwo hasozwaga imikino y’irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikipe y’umupira w’amaguru ya Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir n’iy’abakobwa y’Ikigo gishinzwe Ingufu n’amashanyarazi, REG, ni zo zahize izindi.

Ikipe ya Rwandair FC yongeye kwegukana igikombe

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatanu tariki 2 Kamena, risozwa ku Cyumweru tariki 4 uku kwezi. Mu mupira w’amaguru, amakipe 10 ni yo yagombaga gukina mu gihe mu bagore hagombaga gukinwa Basketball ariko igakinwa n’amakipe ane y’abagore.

Muri ruhago, hari hatumiwe BK, Rwandair, Ubumwe Grande Hotel, Eawassca (Kenya) na RBC, mu gihe muri Basketball (abagore) hari hitabiriye RSSB, REG, UR na CoK.

Mu mupira w’amaguru, Rwandair FC itagerukaga igikombe icyo ari cyose, ni yo yegukanye igikombe itsinze Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu minota 90. Ikipe ya RBC yabonye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutera mpaga Eawassca FC yo muri Kenya.

Muri Basketball, ikipe ya REG ni yo yegukanye igikombe itsindiye RSSB ku mukino wa nyuma. Muri iki cyiciro, UR yabaye iya Gatatu.

Hahembwe ikipe eshatu za mbere muri buri cyiciro.

Nyuma yo gusoza iri rushanwa, Umunyamabanga Mukuru wa ARPST, Rwabuhihi Innocent yabwiye UMUSEKE ko bishimira uko irushanwa ryagenze ariko kandi akavuga ko bagiye kongera imbaraga mu gukangurira Ibigo by’abakozi kwitabira iri rushanwa.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko imbogamizi bagize, ari ugutumira ikipe yo muri Kenya ariko ntibashe kuza nyuma y’uko abakinnyi bagize ibibazo mu nzira.

Biteganyijwe ko shampiyona y’abakozi, izangira muri Nyakanga uyu mwaka.

- Advertisement -
Statistique yaburiye igikombe kuri penaliti

UMUSEKE.RW