Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yasheshwe

Inama y’akarere ka Rutsiro yasheshwe,hashyirwaho umuyobozi mushya w’Akarere  kubera guteshuka ku nshingano kw’abayobozi.

Inama Njayanama y’Akarere ka Rutsiro yasheshwe

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe,Dr Edouard Ngirente, rivuga ko mu gusesa inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro, hashingiwe ku buryo akarere kateshutse ku nshingano.

Icyakora ntabwo hatangajwe indi mpamvu n’izo nshingano zateshutswe.

Itangazo rigira riti “Hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 065/21 ryo kuwa 09/10/21/rigenga  Akarere, cyane cyane mu mu ngingo yaryo ya 29,none kuwa 28 Kamena 2023,hasheshwe inama njyana y’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano  zabwo.

Itangazo rivuga ko mu izina rya Perezida wa Repubulika, umukuru wa Guverinoma yagize  Mulindwa Prosper,umuyobozi w’agateganyo  w’Akarere ka Rutsiro asimbuye MUREKATETE Triphose.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW