Inshuti ya Perezida Putin yamuhindutse, “intambara iratutumba mu Burusiya”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Yevgeny Prigozhin yari inshuti ya Perezida Vladimir Putin ubu byahindutse

Inzego z’umutekano mu Burusiya ziryamiye amajanja nyuma y’uko umuyobozi w’abarwanyi ba Wagner bari ku rugamba muri Ukraine avuze ko agiye gutera Uburusiya.

Yevgeny Prigozhin yari inshuti ya Perezida Vladimir Putin ubu byahindutse

Yevgeny Prigozhin ni we ukuriye umutwe w’abarwanyi bitwa Wagner ubusanzwe ufatwa nk’urwego rw’umutekano rwigenga, ariko rukorera mu Burusiya.

Ubu haravugwa gushwana gukomeye hagati ya Yevgeny Prigozhin n’inzego z’igisirikare mu Burusiya.

Yevgeny Prigozhin yatangaje ko abarwanyi ba Wagner bambutse urubibi rwa Ukraine bajya mu Burusiya, kandi biteguye guca mu nzira yose bahanganye n’igisirkare cy’Uburusiya.

Uburusiya bwavuze ko Yevgeny Prigozhin yagumutse ku mategeko y’igisirikare.

Nta wamenya aho bigana ariko bishobora kubyara intambara ikomeye mu Burusiya. Prigozhin yagaragaje ko atumvikana n’abayoboye igisirikare mu Burusiya, ndetse ibiro ntaramakuru, TASS bivuga ko hamaze gutangira iperereza ku birego ashinjwa.

Igisirikare cy’Uburusiya cyasabye abarwanyi ba Wagner kudakurikiza amategeko bahabwa n’ubakuriye, ahubwo ko bakwiye kumuta muri yombi.

Prigozhin mu majwi yifashe yatangaje ko  abarwanyi ba Wagner bamaze kwinjira mu Burusiya banyuze mu Majyepfo, mu mujyi wa Rostov.

BBC iravuga ko Prigozhin yatangaje ko abarwanyi ba Wagner bamaze guhanura indege y’Uburusiya ya kajugujugu.

- Advertisement -

VIDEO

Yavuze ko iyi ndege yarashwe kubera ko yagabye igitero ku modoka zirimo abasivile.

Ibi birimo kuba, inzego z’umutekano mu Burusiya zavuze ko byamenyeshejwe Perezida Vladimir Putin arimo kubikurikiranira hafi, kimwe n’inzego z’umutekano muri America ngo zabibwiye Perezida Joe Biden arimo kubikurikiranira hafi.

Prigozhin yatangaje ko igisirikare cy’Uburusiya cyishe abarwanyi benshi ba Wagner mu bitero by’indege cyabagabyeho, akaba yavuze ko azahana abakoze icyo gitero.

Mu majwi yifashe yavuze ko abarwanyi ba Wagner 25,000 bagiye i Mosco gukuraho ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ingabo.

Uburusiya bwakajije umutekano ku nyubako za Leta, ku bikorwa by’ubwikorezi n’ahandi hantu hakomeye i Moscow.

Uburusiya bwafashe ingamba zikomeye yo kurinda umutekano i Mosco

Uyu mugabo ni we Yevgeny Prigozhin

UMUSEKE.RW