Intabaza! Karenzi na Sadate barasaba isubikwa ry’amatora ya Ferwafa

Nyuma ya byinshi bikomeje kuvugwa ku matora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, umunyamakuru Sam Karenzi na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, basabye ko yasubikwa kugira ngo hanozwe byinshi biatarajya ku murongo.

Sam Karenzi uyobora Fine FM, yasabye ko amatora ya FERWAFA yaba ahagaritswe

Tariki 24 Kamena 2023, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa izaza gusoza imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier irangire.

Gusa aya matora ntari kuvugwaho rumwe bitewe n’uburyo hatanzwe za kandidatire za bamwe mu bifuza kujya muri iyi myanya.

Abagabo batajya barya indimi mu gutanga ibitekerezo byakubaka Siporo y’u Rwanda, ni Sam Karenzi, Muramira Regis bombi bakora Itangazamakuru na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports mu myaka ishize.

Karenzi na Sadate badakunda guhuriza ku bitekerezo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuri iyi nshuro bahurije ku kuba amatora ya Ferwafa akwiye gusubikwa hakabanza kugira ibindi binozwa.

Biciye mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino’ cya Fine-FM, Sam na Munyakazi basabye inzego bireba gusubika aya matora kuko ari gutegurwa mu gisa n’amanyanga.

Bombi bakomeje kugaragaza ko abiyamamarije imyanya muri Ferwafa, bamwe muri bo batazaba baje mu nyungu z’umupira muri rusange ahubwo bazaba baje ku bw’inyungu za bo bwite.

Ikindi aba bagabo bagaragaje, ni uko amwe mu mazina yiyamamaje ndetse akemerwa, adasanzwe azwi muri ruhago mu Rwanda. Ibyo bo bavuga ko bazaba baje nk’abatumwe kuzuza inshingano runaka ku bw’inyungu z’ababazanye muri iyo myanya.

Sadate we yageze aho avuga ko bitewe no kuba umupira w’amaguru w’u Rwanda wubakiye kuri mafia, bigoye ko watera imbere kuko nta kuri kuwurimo.

- Advertisement -

Abakomeje kugarukwaho cyane, ni Komiseri Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga, Rwakunda Quinta, Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere by’Umupira w’Amaguru, Ndayiragije Bosco, Komiseri Ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo, Gatsinzi Herbert na Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard.

UMUSEKE.RW