Itariki yo gushyingura Gisimba yamenyekanye

Gahunda n’itariki yo gushyingura  Mutezintare Gisimba Damas   warokoye Abatutsi benshi akaba na Se w’imfubyi amagana yatangajwe n’umuryango we.

Gisimba watabaye Abatutsi benshi ndetse akarera abana agiye gushyingurwa

Gisimba yitabye Imana tariki 4 Kamena 2023, azize uburwayi nkuko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Centre Memorial Gisimba.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera Mutezintare uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023.

Saa kumi n’ebyiri n’igice (6h:30) za mu gitondo abo mu muryango we bazajya gufata umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge ,i Nyambirambo mu Mujyi wa Kigali.

Saa Moya n’igice (7h30) hazaba umuhango wo kumusezera iwe mu rugo i Karamaahazwi nka Norvege.

Saa yine (10h00), hazaba igitambo cya Misa kizabera kuri Mugatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Saa munani nibwo hazaba umuhango wo gushyingura Mutezintare Gisimba Damas,mu irimbi rya Rusororo mu gihe gukaraba bizabera iKabuga kuri CINETRA.

Gisimba Damas yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, azize uburwayi.

Uyu mubyeyi ashimirwa kuba yararokoye ubuzima bw’Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside ndetse akiyemeza kurera imfubyi amagana zari zatakaje ababyeyi .

- Advertisement -

Yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse akaba yarigeze kuba mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo hari muri 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW